Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi usanze u Rwanda n’u Burundi he?

Mu mwaka wa 2007 Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, ONU/UN yemeje ko buri tariki 15 z’ukwezi kwa Cyenda Isi izajya izirikana Umunsi Mpuzamahanga wa Demokarasi hagamijwe guteza imbere amahame remezo yayo.

Muri yo harimo; uburenganzira bwo kubaho, kwishyira hamwe, kugira no gutanga igitekerezo, guhabwa amakuru, gutangaza amakuru, uburinganire, amahitamo, gutora, uburenganzira bwa ba nyamucye n’ayandi.

Uyu mwaka ubutumwa bwa UN busaba abategetsi n’ubutegetsi kubahiriza amategeko no kubaha uburenganzira bw’abantu muri ibi bihe bikomeye by’icyorezo cya Covid-19.

Mu bihugu bitandukanye, birimo n’ibyo mu karere, muri iki gihe havuzwe ibikorwa bikomeye by’ihonyangwa ry’uburenganzira bwa muntu mu kubahiriza amabwiriza yo kurwanya Covid-19.

Kuri uyu munsi, ONU ivuga ko "hari impungenge mu bihugu byinshi muri iki gihe cya Covid-19" zirimo;

- Kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru no guhonyora ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.

- Gufata no gufunga, gukurikirana abatavugarumwe n’ubutegetsi, abanyamakuru, abaganga n’impirimbanyi, babashinja kuvuga "amakuru atari yo".

- Politiki yo guhutaza abantu kuri internet no gukabya kugenzura abantu kuri internet.

Demokarasi ihagaze ite?

Kuva mu 2006, buri mwaka ikigo The Economist Intelligence Unit gitangaza raporo yitwa Democracy Index, ni igipimo cy’uko Demokarasi mu mahame yayo atandukanye ihagaze ku manota 10 mu bihugu 167 ku isi.

Kuri ’Democracy Index 2019’ yatangajwe muri uyu mwaka u Rwanda ruri ku mwanya wa 129 n’amanota 3/10, u Burundi ku wa 154 n’amanota 2/10.

U Burundi n’u Rwanda byifashe gute?

Ibi bihugu byombi byasubiye inyuma ho umwanya umwe, ugereranyije n’icyegeranyo nk’iki cya 2018.

Abategetsi muri ibi bihugu byombi bumvikana kenshi bavuga ko Demokarasi ihagaze neza.

Mu Rwanda, raporo ya Gatandatu y’ibipimo by’imiyoborere yitwa "Governance Scorecard" yasohotse mu kwezi kwa 10/2019, ibipimo byinshi bya Demokarasi biri hagati y’amanota 70 na 94%.

Ku munsi nk’uyu umwaka ushize, Filip Reyntjens, umwarimu n’umushakashatsi mu bya politiki umaze igihe akurikirana politiki y’aka karere, yabwiye BBC ko mu Rwanda no mu Burundi Demokarasi ihagaze nabi kubera ubutegetsi bw’igitugu.

Icyo gihe yagize ati "Gufunga urubuga rwa politiki byarakomeje mu Burundi nyuma ya 2015, gucecekesha itangazamakuru, abatavuga rumwe n’ubutegetsi barahunze..."

"Ibi bisobanuye ko urebye nta biganiro mpaka bya politiki bigihari imbere mu gihugu, ariko na none ibyo biganiro mu Burundi birahari ku kigero kiruta mu Rwanda".

Bwana Reyntjens yakomeje avuga ko ibi bihugu bifite ubutegetsi bw’igitugu, gusa ubwo mu Rwanda ngo bufite ibyo bwagezeho biboneka mu bukungu n’imibereho y’abaturage ugereranyije n’ubw’u Burundi.

Mu kiganiro ubwo yari muri Kaminuza yo muri Isirayeli, Paul Rusesabagina yavuze ko Polisi yo muri Isirayeli yamuhamagaye ikamubwira ko hari abantu bashaka kumwica ndetse ikamubwira ko yahagarara ahantu ari bakahamusanga, ibi urabyiyumvira Rusesabagina abivuga mu kiganiro kiri muri iyi Video iri k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo