Close MORE NEWS Umukwabo wo gushaka ibiyobyabwenge usize bamwe mu kangaratete UMUBAVU.com admin Kuya 28-05-2018 saa 16:51' whatsapp Facebook Kuva tariki 15 Gicurasi 2018 Polisi y’u Rwanda yatangiye ukwezi kwahariwe ibikorwa bitandukanye, muri ibyo bikorwa harimo icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge.Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 24 Gicurasi mu turere twa Burera, Gicumbi na Nyarugenge hafatiwe amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge. Mu karere ka Burere honyine , Kamugisha Jean Baptiste ufite imyaka 37 yafatanywe imifuka 20 irimo ikinyobwa kitemewe mu Rwanda kizwi ku izina rya Blue Sky akivanye mu gihugu cy’abaturanyi akinjiza mu Rwanda. Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera Senior superintendent (SSP) Alexis Fata yavuze ko abaturage batanze amakuru ko hari umuntu witwa Musonera uri bwambutse inzoga zitwa Blue Sky azivanye mu gihugu cy’abaturanyi. Yagize ati”Abaturage baduhaye amakuru ko uwitwa Musonera aribwambutse inzoga azizana mu Rwanda,twahise dutegura igikorwa cyo kumufata.Gusa yaje kutwikanga asubira inyuma ajya kubihisha mu rugo rwo kwa Kamugisha Jean Baptiste”. SSP Fata yavuze ko mu gicuku mu masa sita bakurikiye iyo modoka ya Musonera bagasanga izo nzoga yazihishe kwa Kamugisha naho Musonera nyirazo aracika ubu arimo gushakishwa. SP Fata yashimiye abaturage uburyo bakomeje gufasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge abasaba gukaza umurego kuko ibiyobyabwenge birmo kwangiza ubuzima bw’abantu mu buryo butandukanye. Yagize ati” Turashimira abaturage baduha amakuru,ariko ndanabasaba gukaza umurego.ibiyobyabwenge birimo kwangiza abana, n’abantu bakuru.Birimo no gusenya imiryango ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku gihugu”. Yakomejea avuga ko ku bufatanye n’abaturage , imbaraga zo kurwanya ibiyobyabwenge ziyongereye ,asaba abantu bakunze kujya mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge mu ntara y’Amajyaruguru bazwi nk’abarembetsi gucika kuri uwo muco mubi,abakangurira kwibumbira mu mashyirahamwe abateza imbere. Usibye iki gikorwa cyabereye mu karere ka Burera , kuri iyi tariki ya 24 mu karere ka Nyarugenge na Gicumbi mu bikorwa bya polisi naho hafatiwe ibiyobyabwenge. Muri Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya hafatiwe ibiro 10 by’urumogi ,uwari ubifite mu modoka aracika ariko imodoka byarimo irafatwa.Ni mu gihe mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rubaya ho hafatiwe litiro 114 za Kanyanga ndetse n’amaduzeni 120 y’inzoga izwi ku izina rya Zebra. Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000). Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Umukwabo wo gushaka ibiyobyabwenge usize bamwe mu kangaratete UMUBAVU.com admin Kuya 28-05-2018 saa 16:51' whatsapp Facebook Kuva tariki 15 Gicurasi 2018 Polisi y’u Rwanda yatangiye ukwezi kwahariwe ibikorwa bitandukanye, muri ibyo bikorwa harimo icyumweru cyahariwe kurwanya ibiyobyabwenge.Ni muri urwo rwego kuri uyu wa 24 Gicurasi mu turere twa Burera, Gicumbi na Nyarugenge hafatiwe amoko atandukanye y’ibiyobyabwenge. Mu karere ka Burere honyine , Kamugisha Jean Baptiste ufite imyaka 37 yafatanywe imifuka 20 irimo ikinyobwa kitemewe mu Rwanda kizwi ku izina rya Blue Sky akivanye mu gihugu cy’abaturanyi akinjiza mu Rwanda. Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Burera Senior superintendent (SSP) Alexis Fata yavuze ko abaturage batanze amakuru ko hari umuntu witwa Musonera uri bwambutse inzoga zitwa Blue Sky azivanye mu gihugu cy’abaturanyi. Yagize ati”Abaturage baduhaye amakuru ko uwitwa Musonera aribwambutse inzoga azizana mu Rwanda,twahise dutegura igikorwa cyo kumufata.Gusa yaje kutwikanga asubira inyuma ajya kubihisha mu rugo rwo kwa Kamugisha Jean Baptiste”. SSP Fata yavuze ko mu gicuku mu masa sita bakurikiye iyo modoka ya Musonera bagasanga izo nzoga yazihishe kwa Kamugisha naho Musonera nyirazo aracika ubu arimo gushakishwa. SP Fata yashimiye abaturage uburyo bakomeje gufasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge abasaba gukaza umurego kuko ibiyobyabwenge birmo kwangiza ubuzima bw’abantu mu buryo butandukanye. Yagize ati” Turashimira abaturage baduha amakuru,ariko ndanabasaba gukaza umurego.ibiyobyabwenge birimo kwangiza abana, n’abantu bakuru.Birimo no gusenya imiryango ndetse bikagira ingaruka zikomeye ku gihugu”. Yakomejea avuga ko ku bufatanye n’abaturage , imbaraga zo kurwanya ibiyobyabwenge ziyongereye ,asaba abantu bakunze kujya mu bikorwa byo gutunda ibiyobyabwenge mu ntara y’Amajyaruguru bazwi nk’abarembetsi gucika kuri uwo muco mubi,abakangurira kwibumbira mu mashyirahamwe abateza imbere. Usibye iki gikorwa cyabereye mu karere ka Burera , kuri iyi tariki ya 24 mu karere ka Nyarugenge na Gicumbi mu bikorwa bya polisi naho hafatiwe ibiyobyabwenge. Muri Nyarugenge mu murenge wa Kanyinya hafatiwe ibiro 10 by’urumogi ,uwari ubifite mu modoka aracika ariko imodoka byarimo irafatwa.Ni mu gihe mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rubaya ho hafatiwe litiro 114 za Kanyanga ndetse n’amaduzeni 120 y’inzoga izwi ku izina rya Zebra. Ingingo ya 594 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000). Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu