Umukozi wa RTDA afunzwe na RIB akekwaho kwaka ruswa

Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB rufunze uwitwa Nzeyimana Eddy Palatin, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa mu mirimo yari ashinzwe yo kugenzura imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda.

RIB ivuga ko ishimira abatanze amakuru kugira ngo uyu ukekwa afatwe kandi ngo ikongera kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza kandi kidashobora kwihanganirwa mu gihugu cyacu.

Ukekwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Abakora mu bigo bya Leta bakomeje gufungwa bakekwaho icyaha cya ruswa aho uyu aje akurikira Dr. Gahakwa Daphrose watawe muri yombi mu minsi ishize akekwaho ibyaha birimo ruswa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Dr. Daphrose Gahakwa wahoze ari umuyobozi wungirije wa RAB afunzwe akekwaho ibyaha birimo gushaka indonke ndetse na ruswa.

Bwavuze ko iperereza ryakozwe ryatumye haboneka bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko uyu Dr. Daphrose Gahakwa yaba yaragize uruhare muri ibi byaha bityo agomba kugezwa imbere y’Ubutabera ku byaha akekwaho byo gutanga isoko mu buryo budakurikije amategeko ry’umushinga wo kwiga ibigendanye no kuhira rifite agaciro ka miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi n’Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, RAB, afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza ku byaha akekwaho byo kunyereza umutungo wa leta no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko rigikomeje.

Paul Rusesabagina yazanywe mu rukiko igitaraganya, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Dr Gahakwa Daphrose wayoboye MINEDUC afungwa iminsi 30 y’agateganyo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo