Umukozi wa CNLG muri Rutsiro na Karongi yakubiswe n’inkuba arapfa

Kuri uyu wa Mbere taliki 05 Ukwakira, 2020, Twahirwa Laurent wari umukozi wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu Turere twa Karongi na Rutsiro yakubiswe n’inkuba arapfa.

Ibi byabaye ahagana saa kumi zishyira saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko inkuba yamukubitiye ahitwa mu Gisakura mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Bushenge ariko agezeyo ahita yitaba Imana.

Ni mu gihe kandi ikinyamakuru UMUSEKE cyo kivuga ko hari umukozi wo muri CNLG wakibwiye ko mugenzi wabo yakubiswe n’inkuba ataha avuye i Rutsiro ageze za Karongi.

Nta gihe kinini yari amaze ahagarariye iriya Komisiyo muri turiya Turere kuko yahagiye vuba ahimuriwe nyuma yo kuyihagararira muri Rusizi na Nyamasheke.

Yari asanzwe atuye mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke.

Twahirwa asize umugore n’umwana umwe yari amaze igihe gito yibarutse, akaba ari umuvandimwe wa Kamali Aime Fabien wahoze ari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke.


Twahirwa Laurent yishwe n’inkuba akiri muto

PAC yasohoye Gitifu wa Nyamagabe mu cyumba, icyifuzo cya Sankara kuri Rusesabagina cyashyizwe mu ngiro imanza zabo zirahuzwa kimwe n’abandi bahoze muri FLN:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
MATH Kuya 6-10-2020

YARI UMUGOME NIYO MPAMVU YAKUBISWE N’INKUBA BASHYIREHO CAÃŽTAN W’IKIGEYO NAWE YACITSE KU ICUMU

Mukiza Landry Kuya 6-10-2020

Porono

Mukiza Landry Kuya 6-10-2020

Porono