Cameraman w’UMUBAVU yambuwe ’Camera’ n’abataramenyekana

Hari ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2020, ubwo abakozi babiri b’UMUBAVU.COM n’UMUBAVU TV ONLINE barimo umunyamakuru na Cameraman bari kumwe bavuye gutara amakuru Nyabisindu nyuma batandukanye umwe muri bo (Cameraman) wari unatwaye ibikoresho birimo Kamera (Camera na Tripod yayo), Microphone n’igikapu byarimo, yaje kunyura ahantu (mu Kagali ka Nyagatovu) abantu atamenye bamwambura Camera baranamukubita.

Avuga ko ubwo yari ageze hafi y’umurima w’ibigori abantu bamuturutse inyuma bakamwambura igikapu bakuramo Camera yonyine (basiga Microphone na Tripod ya Camera) barayijyana bahita barengera mu bigori ngo kandi bwari bwije (hagati ya moya n’igice na saa mbiri) ku buryo kubakurikirana byari bigoranye.

Ngo yagerageje kwirwanaho ntibyamworohera kuko bo bari babiri icyakora ngo yaratabaje ariko abantu bahagera abamwibye bagiye kare.

Nyuma yuko ibi bibaye, ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020, uyu wambuwe Camera akanakubitwa n’abantu bataramenyekana yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB Sitasiyo yayo ya Kimironko ngo rukurikirane iki kibazo n’aba bagizi ba nabi bamenyekane gusa kugeza ubu ntacyo biratanga.

Ibi bije nyuma yuko umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM n’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste avuye muri Gereza aho RIB yari yamutaye muri yombi ku wa 12 Mata 2020 imushinja uburiganya gusa urukiko rw’ibanze rwa Kagarama rwaje kwanzura ko afungurwa kuko rwasanze nta mpamvu ikomeye ihari yatuma akomeza gufungwa.

Ni nyuma gato kandi yuko umunyamakuru akaba n’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru w’UMUBAVU yishinganishije avuga ko ubwo yari muri Gereza hari umuntu wamuteye ubwoba amubwira ko niyibeshya akongera kwandika (inkuru) azabona. Yishinganishije avuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa (kwishinganisha kwe urabyumva muri Video twashyize hasi).

Umunyamakuru akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru UMUBAVU.COM N’UMUBAVU TV ONLINE, Nsengimana Theoneste arishinganisha nyuma yuko ubwo yari afunze abwiwe n’umuntu ko ngo niyongera kwandika (inkuru) azareba, aravuga ko uyu wamubwiye ibi ashobora no kubishyira mu bikorwa ariyo mpamvu yishinganisha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo