Umukoro utegereje CG Gasana ku buyobozi bw’Intara y’Amajyepfo

Intara y’Amajyepfo yigeze kwiharira imyanya ya mbere mu kwesa neza imihigo ariko mu myaka ibiri ishize yasubiye inyuma bitungura benshi.

Ku wa Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018 iyo Ntara yakiriye Guverineri Mushya CG Emmanuel Gasana ahererekanya ububasha na Mureshyankwano Marie Rose wari umaze imyaka ibiri ayiyobora.

CG Gasana ahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo mu gihe hari ibibazo byo kwitabwaho by’umwihariko kugira ngo iterambere ry’abaturage n’imibereho myiza bigerweho.
Imihigo.

Urebye uko uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twesheje imihigo mu myaka ibiri ishize bigaragara ko twasubiye inyuma ugereranyije n’imyaka yabanje.

Mu mwaka w’imihigo wa 2017/18 Uturere two mu Ntara y’Amajyepfo twongeye kuza duherekeje utundi kandi dukurikiranye inyuma. Muri dutanu twa nyuma muri iyi mihigo harimo dutatu two mu Majyepfo (Nyanza, Nyamagabe na Ruhango).

Mu mwaka wari wawubanjirije wa 2016/17 nabwo mu turere dutanu twaje mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo harimo dutatu two mu Majyepfo, ari two Gisagara, Nyamagabe na Ruhango.

Nyamara mu mwaka w’imihigo wa 2015/16 mu turere 10 twari twaje mu myanya ya mbere harimo dutanu two mu Ntara y’Amajyepfo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabigarutseho mu muhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel na Mureshyankwano Marie Rose ucyuye igihe.

Ati “Imihigo ntabwo ari inyandiko gusa ni ibikorwa bivana abanyarwanda mu bukene bakagira imibereho myiza n’iterambere.”

Guverineri mushya ategerejweho kongera kugarura uturere tw’iyi ntara mu myanya myiza mu bikorwa byo kwesa imihigo.

Imiyoborere na Serivise

Ubushakashatsi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) bwashyizwe ahagaragaga muri Gashyantare 2018 bwerekanye ko mu turere 10 turi inyuma mu buryo abaturage bishimira imiyoborere na serivisi bahabwa, dutanu ari utw’Intara y’Amajyepfo.

Guverineri mushya w’Intara y’Amajyepfo, CG Gasana Emmanuel, amaze guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye yagarutse ku kijyanye n’imiyoborere asaba abo bazakorana ubufatanye.

Yavuze ko bakwiye kwirinda ibintu bitandatu birimo ubunebwe, uburangare, kutavugisha ukuri, kwirara, kutumvikana mu kazi no kudakemura ibibazo by’abaturage ku gihe.
Ati “Mu nshingano dufite ibi birihutirwa cyane.”

Umutekano muke n’ubujura

Muri iyi minsi mu Ntara y’Amajyepfo hari kugaragaraga ibibazo by’umutekano mucye n’ubujura.

Urugero ni aho muri Kamena 2018, abantu babiri mu mu Karere ka Nyaruguru barashwe n’abagizi ba nabi bakanakomeretsa batandatu.

Nyuma yaho muri Nyakanga 2018 bongeye gutera abaturage mu Murenge wa Nyabimata babasahura amatungo, ibiribwa, imyenda n’amafaranga.

Usibye muri Nyaruguru mu tundi turere nka Gisagara, Huye, Ruhango, Muhanga na Kamonyi hagiye hagaragara ibikorwa by’ubugizi bwa nabi aho amabandi yateye abaturage mu ngo akabasahura.

CG Gasana Emmanuel yari amaze hafi imyaka 10 ku buyobozi bwa Polisi y’u Rwanda. Kuba agiye kuyobora Intara y’Amajyepfo hari icyizere ko ibibazo by’umutekano muke bizakemuka.

Imishinga yadindiye

Muri Mutarama 2018 uwari Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yabwiye abanyamakuru ko bisuzumye bagasanga zimwe mu mpamvu zatumye basubira inyuma mu mihigo, harimo kudatanga amasoko ku gihe no guhiga imihigo batabanje gukora inyigo ihamye.

Icyo gihe yagize ati “Mu cyabiteye hari nk’ahantu bagiye batinda gutanga amasoko […] hari n’ikindi wenda cyabiteye nko mu mihigire y’abantu bakaba barahize imihigo ariko ntibijyane no kuba bakoze inyigo mbere.”

Mu mishinga yadindiye harimo isoko rya kijyambere rya Nyamagabe ndetse n’irya kibeho muri Nyaruguru.

Undi mushinga wadindiye ni uwo kuvugurura Umujyi wa Huye kuko hari inyubako zimaze imyaka ine zifunzwe.

Mureshyankwano wari usanzwe ayobora Amajyepfo yavuze ko hari imishinga asize ikwiye gukurikiranwa by’umwihariko kugira ngo itazadindira.

Yavuze umushinga w’amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri mu Karere ka Gisagara; imihanda ya kaburimbo ya Ngoma-Huye-Kibeho na Gisagara; uruganda rw’ikigage rwa Kamonyi n’ibitaro bya Nyabikenke muri Muhanga.

Ubwumvikane buke muri nyobozi z’uturere

Mu minsi yashize muri tumwe mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo hagiye hagaragara ubwumvikane buke hagati y’abagize komite nyobozi bigatuma iterambere ry’abaturage rihazaharira.

Mu Karere ka Nyaruguru mu Ugushyingo 2017 uwari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Ngarambe Vincent, yabwiye IGIHE ko mu byatumye yegura ku mirimo ye harimo n’ubwumvikane buke n’ubuyobozi bw’akarere.

Muri Ruhango, muri Werurwe 2018 Nyobozi y’ako Karere yagujwe n’Inama Njyanama kubera umwuka utari mwiza wayivugwagamo ushingiye ahanini ku makimbirane hagati y’abayigize.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Shyaka Anastase, ku wa 25 Ukwakira 2018, yasabye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo kureka amatiku bakuzuza inshingano zabo.
Ati “Ni nde ufite umwanya wo gutakaza ari mu bintu by’amatiku? Ibintu by’ubugambo budasobanutse twabiretse tugafata gahunda tugashishikara tugakora?”

Inzerezi n’abana bataye ishuri

Muri Kamena 2018 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, National Rehabilitation Service (NRS), cyatangajeko mu mibare gifite y’abana bazerera hirya no hino mu gihugu, abenshi ari abaturuka mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri iki gihe mu mijyi minini yo mu Ntara y’Amajyepfo irimo Huye na Nyanza haracyagaragara abana benshi bazerera kandi bakomeje kwiyongera.

Iki nacyo ni kimwe mu bibazo bitegereje Gasana nk’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo.
CG Emmanuel Gasana yari amaze hafi imyaka 10 ku buyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda. Asimbuye Mureshyankwano wari Guverineri w’Amajyepfo kuva mu Ukwakira 2016.
source igihe.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
humura Kuya 30-10-2018

Kubunararibonye tuzi kuri CG Gasana twiseye ko iyintara izagaruka mu myanya ya mbere nkuko twese tuzi ahantu heza yaragejeje Police yigihugu cyacu twizeye tudashidikanya ko iyintara ibonye umuyobozi uzayigeza kuri byinshi hana mu mutekano ndetse no mwiterambere ryabaturage