Umukobwa yishyize mu kagozi nyuma yo ku bengwa n’umukunzi we

Ishyano riragwira muri Kenya Umukobwa witwa Muguume Rosalie yishyize mu kagozi ahita apfa kubera urukundo yakundaga umuhungu wari waramusezeranyije ko bazabana ariko mu mezi abiri ashize akaba yari yaramubwiye ko butakibaye.

Umusore bakundanaga n’uyu mukobwa bari bamaranye imyaka ibiri yafashe umwanzuro wo kwiyambura ubuzima kuko yari yaramaza igihe amubwiye ko batakibanye.

Ikinyamakuru Gafla dukesha iyi nkuru cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu aribwo uyu mukobwa Muguume Rosalie yasanzwe yimanitse mu kagozi aciye muri etaje ya 2, aho yahise ashiramo umwuka.

Alex umusore bivugwa yuko ari we wakundanaga na Rosalie ubu ari gushakishwa na polisi kugira ngo abazwe neza ibijyanye n’urupfu rw’uwari umukunzi we no kugira ngo avuge ikibazo bari bafitanye kugeza aho umukobwa yiyahura.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo