Umukobwa yatetse umutwe ku mukunzi we ngo amukureho akayabo biramupfubana anatabwa muri yombi

Umukobwa w’imyaka 21 y’amavuko witwa Uwase Mariam utuye mu nkengero z’umujyi wa Kampala yatawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda muri Old Kampala nyuma yo gutekera umutwe umusore w’inshuti ye ko yashimuswe ashaka kumukuraho akayabo k’amafaranga angina na miliyoni 25 zose z’Amashilingi ya Uganda.

Igipolisi kiravuga ko Uwase yahimbye ishimutwa rye ashaka gukura amafaranga mu musore w’inshuti ye bivugwa ko bamaranye amezi atatu avuga ko nta kintu cyapfaga kumuvaho.

Igipolisi gikomeza kivuga ko uyu mukobwa yakoresheje serivisi ihindura ijwi ya telephone ye yakoresheje amuhamagara mu marira menshi. Uwase ngo akaba yarakoresheje numero za telephone zitandukanye avuga ko ari mu maboko ya ba rushimusi bafite ubugome ngo bari kumwica iyo uyu musore adatanga miliyoni 25 z’Amashilingi.

Iyi nkuru yanditswe n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda nka Chimpreports ikaba ivuga ko igipolisi cyahishuye ko uyu musore yohereje 700,000 by’Amashilingi mbere ashaka kwereka abo ba rushimusi ko afite ubushake bwo kwishyura, ariko agahita abimenyesha station ya polisi ya Lugala.

Igipolisi cyo muri Kampala kivuga ko nyuma y’iminsi mikeya y’imishyikirano n’abo byavugwaga ko bashimuse Uwase, cyatangije umukwabu wo kumutabara mu ibanga, ariko kigasanga uyu yimereye neza mu nyubako yari yihishemo ndetse akemera ko yabeshyaga.

Uyu mukobwa yasobanuye ko yabeshye kubera ko yari akeneye amafaranga yo kwita ku bavandimwe be yasize mu rugo nk’uko itangazo rya polisi rivuga, aho ngo ashinjwa icyaha cyo gutanga amakuru y’ikinyoma kandi kikaba gihanwa n’amategeko ahana.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Varensi Kuya 19-04-2018

mbega ndumiwe!

TWAGIRAYEZU MARCEL Kuya 18-04-2018

IBIBYO BIRANDENZE2 AHANWE NAMATEGEKO KABISA

Ugira se clementine Kuya 17-04-2018

Egoko umutubuzi ari aha!

Octave M Kuya 17-04-2018

Mujye mukosora, Wenda bikavugwa ko umukobwa yabeshye umuhungu. Not umukobwa yabeshye umukunzi we.
Iyo byageze hariya nta by’urukundo pe.
Kwaba ari ukurusebya.