Umukobwa wagaragaye ari muzima nyuma y’imyaka 3 apfuye yakuye benshi imitima (Amafoto)

Umukobwa witwa Eunice Monjeza ukomoka mu gace ka Mzuzu mu gihugu cya Malawi yapfuye ubwo yari afite imyaka 19 mu mwaka wa 2015, arashyingurwa none abantu bamubonye ari muzima nyuma y’iyo myaka itatu yose ishize apfuye akanahambwa, ibi bikaba byatumye abantu bacikamo igikuba bibaza ibibaye.

Uyu mukobwa bivugwa ko yapfuye afite uruhu rwirabura ariko ubu yagaragaye mu rindi bara ry’uruhu aho afite uruhu rw’inzobe ndetse akaba yaranakuze ugereranyije nuko yanganaga mbere yuko apfa.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru FaceofMalawi avuga ko muri uriya mwaka yapfiriyemo, yari umukobwa wigaga mu ishuri ryisumbuye rya Skyway Private Secondary School mu gace ka Mzuzu, ubwo igihe kimwe ari kwishuri yagiye mu nama y’ikigo nk’abandi banyeshuri umutwe utangira kumurya nibwo bahise bamujyana ku bitaro byitwa Mzuzu Central Hospital nyuma y’isaha imwe akihagera nibwo yaje gushiramo umwuka arapfa.
N’ubwo umuryango we wateguye imihango yo gushyingura iwabo mu karere ka Mulanje, nyina ntabwo yemeye neza ko umwana we yapfa byihuse gutyo ubwo yahise atangira gushakisha ahantu hose igisubizo cy’icyo kibazo cy’uko umwana we apfuye amarabira ari nako yahise yitabaza abavuzi ba gakondo ndetse n’abanyamasengesho.

Mu gihe ibyo byakorwaga, umupfumu wo muri Mozambique yabwiye uyu mubyeyi ko umukobwa we ‘Eunice’ atapfuye ahubwo icyo bahambye cyari umutumba w’insina bakoresheje ngo bajijishe umuryango.

Yakomeje amubwira ko umukobwa yagiye kurererwa kwa se wabo ndetse ahaba akora imirimo yo mu rugo ku buryo yirindaga ko hari uwamubona.

Umuryango wakoze uko ushoboye ushaka amafaranga yo kwishyura umupfumu kugira ngo abagarurire umukobwa. Nyuma y’ibyo byose uwo mupfumu yazanye umukobwa mu rugo iwabo mu gace ka Mzuzu muri uku kwezi kwa Mata.

Umuryango w’umukobwa bose bari Abakatolike bafashe umwanzuro wo gushimira Imana bategura amasengesho banatumiza n’abaturage bahatuye bishimira uko kubona umwana wabo ndetse hanavugwa inkuru ibabaje y’uburyo yaje kuboneka nyuma yo kumuhamba. Gusa umugore umwe yavuze ko umubiri we wahindutse ureka kuba igikara ahinduka inzobe ndetse arakura yigira juru.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Iradukunda janvier Kuya 29-04-2018

nibitangaza koko! arko c ubwo yari yarapfuye cg yarashimuswe ?harigihe umuntu ajya muri comma atapfuye birashoboka karibyo byabaye