Umukobwa wa Nelson Mandela

Zindzi Mandela, umukobwa wa Nelson Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo ndetse akaba afatwa nk’intwari ya Afurika yose, yapfuye kuri uyu wa Mbere azize uburwayi.

Zindzi Mandela, ni umukobwa wa Madikizela-Mandela. Yakoze mu myanya itandukanye irimo ko yari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark. Yasize abana bane n’umugabo.

Uyu mugore w’imyaka 59 yaguye mu bitaro by’i Johannesburg gusa icyamuhitanye ntabwo cyigeze gitangazwa.

Source:Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo