Umukobwa wa Mandela bari bamusanzemo Covid-19

Zindzi Mandela, wari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo muri Denmark bari bamusanzemo Covid-19 umunsi yapfuyeho nk’uko byatangajwe n’umwana we.

Zindzi ni umukobwa muto mu bana ba Nelson Mandela Perezida wa mbere w’umwirabura wa Afurika y’Epfo n’impirimbanyi yo kwamanagana ’Apartheid’ Winnie Madikizela-Mandela.

Madamu Zindzi yashizemo umwuka mu bitaro by’i Johannesburg mu masaha ya kare yo ku wa Mbere afite imyaka 59.

Umuhungu we Zondwa Mandela yabwiye igitangazamakuru cya leta SABC ko "nubwo bamusanzemo Covid-19 ku munsi yapfuyeho bitazwi neza niba iki cyorezo ari cyo cyamwishe".

Bwana Zondwa yavuze ko umuryango utegereje ibipimo bikorerwa umurambo, kandi bishobora gufata igihe.

Yagize ati "Kubera gusa ko bari bamusanzemo iyo ndwara, ubu tugomba gukora no kubahiriza ibyagenwe muri icyo gihe".

Madamu Zinzi asize abana bane n’umugabo.

Mu bana batandatu ba Nelson Mandela ubu babiri ni bo bakiriho; mushiki wa Zindzi witwa Zenani Dlamini na Pumla Makaziwe Mandela umukobwa yabyaye ku mugore we wa mbere Evelyn Mase.

Bwana Zondwa yavuze ko nyina azashyingurwa kuwa gatanu mu gitondo.

Afurika y’Epfo ni igihugu cya munani gifite abantu benshi banduye Covid-19 ku isi aho barenga 311,000 mu gihe abo imaze kwica ari hafi 4,500 nk’uko bivugwa na kaminuza ya Johns Hopkins.


Zindzi Mandela ari kumwe na se mu 2010

Iyo utitaye kuri Politike yo ikwitaho//Umuvugizi wa DALFA Umurinzi arabivuze byose muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo