Umukobwa na Nyina bagundaguranye bambikana ubusa bapfa umusore

Mu bisanzwe ku Isi yose ni ibintu bitangaje kumva ko umukobwa na Nyina barwana bapfa umusore gusa muri Nigeria muri Leta ya Anambra, byabaye aho umukobwa na Mama we umubyara barwanye inkundura banambikana ubusa bapfa umusore.

Uyu mukobwa na Nyina barwanye karahava kugeza ubwo bambikanye ubusa, bapfa Oga Dubai, umusore w’imyaka 30 y’amavuko wakundwaga na Nyina w’umukoba ariko nyuma umubyeyi akaza gusanga umukobwa we na we asambana n’uyu mukunzi we w’umuhungu.

Ibi ngo byabereye mu gace ka Nkutaku gahereye muri Okpoko, ikinyamakuru kikaba kivuga ko uyu mugore acuruza amafunguro (Restaurant) aho rimwe na rimwe uyu mukobwa ajya amufasha aka kazi, Oba akababera umukiriya.

Kuba umukiriya uhoraho kwatumye uyu mugore akundana na Oba, umukobwa na we yisanga mu rukundo n’uyu musore ukuze, gusa ngo ntiyari azi ko akundana na nyina nk’uko umuturanyi wabo abivuga.

Yagize ati “Ntabwo yari azi nyina na Oba Dubai bakundana mu ibanga mbere y’uko na we ubwe amukunda.”

Umugore ngo yabonaga uyu musore n’umukobwa bishimirana ariko akagirango ni ibisanzwe., byaje guhinduka ubwo umugore yasuraga Oba mu rugo rwe mu buryo butunguranye maze agasanga umukobwa we n’umusore bari mu nzu bahamaze amasaha atatu.

Nkuko umutangabuhamya abivuga, yagize ati “Umugore yarakomanze nyuma asunika urugi asanga umukobwa n’umusore bafunze urukuta. Yabuze ibyo avuga maze umusore amubwira ko yagombaga gutegereza bakamukingurira mbere y’uko asunika urugi.”

N’ijwi rirenga, umugore yatangiye gusakuza abwira umusore ko aryamana n’umubyeyi ndetse n’umukobwa we. Icyo gihe umukobwa yagerageje gusohoka ariko nyina aramufata, amusubiza mu nzu.

Umugore yatangiye gukubita umukobwa we nk’uko uyu mutangabuhamya abivuga, ati “Umukobwa nawe yatangiye kurwana, intambara iba intambara, umukobwa aca imyenda ya nyina, amwambika ubusa.”

Pastor Mpyisi ati "Muze tujye kuraguza ", kera iyo ibyago byateraga abantu ba Sogokuruza bajyaga kuraguza bakamenya igihatse ibyago byabateye, avuga kuri COVID-19, byose muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo