Umukobwa araregwa guhohotera umukunzi we bigatuma yiyahura

Umukobwa wari umunyeshuri muri Kaminuza ya Boston arashinjwa ubwicanyi butagambiriwe mu kwiyahura k’umukunzi we mu kwezi kwa Gatanu.

Ejo ku wa Mbere nibwo ubutabera muri Leta ya Massachusetts muri Amerika bwatangaje ko Inyoung You w’imyaka 21 aregwa uruhare mu rupfu rwa Alexander Urtula w’imyaka 22.

Umushinjacyaha yavuze ko Madamazera You, ufite ubwenegihugu bwa Koreya y’Epfo, yahohoteraga Urtula.

Bwana Urtula yapfuye habura amasaha macye ngo ajye mu birori bisoza Kaminuza ku itariki 20 z’ukwezi kwa Gatanu.

Madamazera You, ubu uri iwabo muri Koreya y’Epfo, ntacyo aratangaza ku byo aregwa kugeza ubu.

Umushinjacyaha Rachael Rollins yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’iperereza rirerire, basanze You yarahohoteraga Urtula ku mubiri, mu magambo no mu mitekerereze mu gihe cy’amezi 18 bakundanye.

Agira ati "Iri hohoterwa ryarakabije cyane mu minsi no mu masaha macye mbere y’urupfu rwa Bwana Urtula".

Uyu mushinjacyaha yavuze ko aba bakunzi bandikiranye ubutumwa bugera ku 75,000 mu mezi abiri mbere y’urupfu rwa Urtula.

Muri ubwo butumwa, ngo hari aho umukobwa yabwiraga umukunzi ati "Genda wiyahure" ahandi ati "Genda upfe".

Yongeraho ko ku itariki 20 z’ukwezi kwa Gatanu Madamazera You yarimo ashakisha aho Urtula ari ndetse agera mu igaraje yiyahuriyemo.


Alexander Urtula (ibumoso) na Inyoung You bakundanye amezi 18 mbere y’uko Urtula yiyahura





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo