Umukire yahitanwe n’impanuka nyuma yo kwigurira isanduku yari kuzashyingurwamo

Umukire ukomeye mu gihugu cya Zimbabwe witwa Genius Ginimbi Kadungure yaciye ibintu hose kubera urupfu rwe rwaje nyuma y’icyumweru kimwe aguze isanduku ihenze yo kuzamushyinguramo mu gihe yari kuzaba yitabye Imana.

Mu gihugu cya Zimbabwe inkuru yakwiriye hose ko bwana Ginimbi yari amaze icyumweru kimwe aguze isanduku ihenze yo kuzamushyinguramo ariko bikaba byarangiye ahitanwe n’impanuka adateye kabiri.

Biravugwa ko iyi sanduku yo gushyinguramo yasanzwe mu cyumba cya Ginimbi ubwo yari amaze gupfa umuryango we uba ariyo umushyinguramo.

Kuri iki cyumweru nibwo Ginimbi yapfuye ahitanwe aziza impanuka ikomeye yagize ndetse yatwaye ubuzima bw’abandi bantu 03.

Genius Ginimbi Kadungure yari miliyoneri uzwi cyane muri Zimbabwe aho yari asanzwe ari umucuruzi mu mujyi wa Harare.

Ginimbi yahitanwe n’impanuka yabereye I Harare kuri iki cyumweru,yatewe n’umuvuduko mwinshi yari afite.

Abatangabuhamya bavuga ko uyu mukire yari afite umuvuduko mwinshi ubwo yagonganaga n’indi modoka ahita ahasiga ubuzima ndetse imodoka ye ihenze ya Rolls Royce ihita ishya.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje umurambo wa Genius Ginimbi Kadungure uri mu muhanda upfukishijwe amababi y’ibiti.

Genius Ginimbi Kadungure yari umutunzi ukomeye kuko yari afite imodoka 6 zihenze cyane zo mu bwoko bwa Rolls Royce ,za Lamborghini, Bentley, Range Rover nyinshi na Benz nyinshi.


Uyu mukire ukomeye wo muri Zimbabwe yahitanwe n’impanuka nyuma y’icyumweru kimwe yiguriye isanduku ihenze yari kuzashyinguramo yitabye Imana

Urubanza rw’umuyobozi w’UMUBAVU, ubujurire bwa Karasira ku kwirukanwa ku kazi ke bwaranzwe, abigaga muri KIM University bari mu gihirahiro, abanyeshuri batewe inda, umunyemari Nkubiri ararembye, n’andi makuru menshi yaranze icyumweru dusoje k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo