Umukinnyi wa Juventus yanduye Coronavirus, NBA yahagaritswe

Myugariro w’umutaliyani w’ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani, Daniele Rugani bamupimye basanga yaranduye Coronavirus, Virus yamaze gutangazwa nk’icyorezo cyugarije Isi muri iki gihe.

Muri Amerika ho umukinnyi w’ikipe ya Basketball ya Utah Jazz basanze afite iyi virus, byatumye kuri uyu wa Kane batangaza ko imikino yose ya NBA ibaye ihagaritswe.

Daniele Rugani w’imyaka 25, ubu yashyizwe mu kato, kimwe n’abantu bose bahuye nawe nk’uko Juventus yabitangaje.

Ibikorwa byose by’imikino mu Butaliyani byarahagaritswe kugeza tariki 03 z’ukwezi kwa Kane, mu gihe kandi mu Butaliyani ibikorwa byinshi mu buzima busanzwe byahagaritswe.

Rugani, ku cyumweru yari ku ntebe y’abasimbura b’ikipe ya Juve ubwo yatsindaga Inter Milan ibitego bibiri ku busa. Rugani kandi asanzwe ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Butaliyani.

Ku cyumweru, yagaragaje ifoto yo mu rwambariro rw’abakinnyi ari kumwe na bagenzi be bishimira intsinzi kuri Inter Milan.

Coronavirus muri NBA

NBA yatangaje ko imikino yose yari iteganyijwe isubitswe kuva kuwa gatatu nijoro (ku wa Kane mu gitondo muri aka karere) kugeza ku rindi tangazo.

Ni nyuma y’uko hari umukinnyi wa Utah Jazz basanzemo iyi virus nk’uko iyi kipe yabitangaje.

Ibi byatangajwe mbere gato y’umukino wari ugiye guhuza Jazz na Oklahoma City Thunder ugahita usubikwa muri iri joro ryo kuwa gatatu muri Amerika.

NBA yatangaje ko umukinnyi basanganye iyi ndwara atari yaje kuri uyu mukino.

Abakinnyi babiri ba Jazz Rudy Gobert na Emmanuel Muddiay ntibari mu bagombaga gukina uyu mukino cyangwa ku kibuga.

Amakuru ataremezwa n’ababishijwe avuga ko uyu mukinnyi ari Umufaransa Rudy Gobert.

Nyiri ikipe ya Dallas Mavericks, Mark Cuban, yumvise ibyatangajwe na NBA mu ijoro ryakeye yagize ati:"Natekereje ko ari nko gushyenga. Ndumva atari ukuri. Wagira ngo ni filimi".

Undi mukino wari ugiye guhuza Sakramento Kings na New Orleans Pelicans mu ijoro ryakeye nawo wahise usubikwa.


Daniele Rugani, myugariro wa Juventus bamusanganye Coronavirus

Depite Frank Habineza ati “Imyitwarire mibi yarazamutse igera no mu baministiri”, ararikocoye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo