Umukinnyi ukoroye agamije inabi azajya ahabwa ’ikarita itukura’

Abashyiraho amategeko mu mupira w’amaguru batangaje ko abakinnyi bazajya bakororera kuri bagenzi babo cyangwa ku basifuzi babigambiriye bashobora guhabwa ikarita itukura.

International Football Association Board (IFAB) yatangaje ko iki gikorwa kizajya mu itegeko rivuga ku "gusagarira, gutuka, gukoresha imvugo cyangwa ikimenyetso cy’umubiri bibi".

Uru rwego rureberera umupira w’amaguru ku isi rwongeraho ko "kimwe n’andi makosa yose, umusifuzi azafata umwanzuro ku kuri nyako kw’ikosa".

Aya mabwiriza aje mu gihe isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus. Imikino myinshi ikaba henshi iri gukinwa nta bafana bari ku bibuga, ahandi yarahagaritswe.

IFAB yongeraho ko "mu gihe biboneka ko ari impanuka, umusifuzi ntacyo yabikoraho cyangwa se igihe umukinnyi akoroye hari intera nini hagati ye na bagenzi be.

"Gusa, mu gihe ari hafi cyane kandi biboneka ko ari ugusagarira, aho umusifuzi yafata umwanzuro".

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza ryasohoye amabwiriza ku bakina umupira w’amaguru mu byiciro by’abana, yo guhita batangira gukurikiza.

Inyandiko y’iri shyirahamwe ivuga ko "Niba bibaye mu buryo budakabije, umukinnyi yakwihanangirizwa ku ’myitwarire idakwiye mu mukino.’"

Yongeraho ko abasifuzi batagomba guhana "gukorora bisanzwe", ko bahana ikosa ryo kubikora "biboneka neza ko byakozwe mu kwibasira undi mukinnyi".

Muri Premier League n’irushanwa rya English Football League, nta mabwiriza yanditse aratangwa, bishobora kuzaba ubushake bw’umusifuzi guhana iri kosa.

Kubera iki cyorezo, muri shampiyona y’u Burundi ubu yarangiye mu kwezi kwa Kane, abakinnyi babujijwe kwishimira igitego mu kivunge no gutonda umurongo baramukanya mbere y’umukino.

Mu Rwanda, ubu hagiye gushira amezi atanu amarushanwa y’umupira w’amaguru n’indi mikino ihuza abantu benshi bihagaritswe.

Umuvuzi Gakondo avuga ko ngo hari n’abadiyakoni bamusanga akabavura:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo