Umukinnyi Paul Pogba yanduye icyorezo cya COVID-19

Umukinnyi wo hagati wa Manchester United Paul Pogba yapimwe asangwa yaranduye Coronavirus, nk’uko bivugwa na Didier Deschamps, umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa asanzwe akinira.

Uyu mukinyi w’imyaka 27 yahise ashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14.

Ibi byatumye atazagaragara mu mukino w’irushanwa ry’u Bufaransa uzabera muri Suwede ku wa gatandatu tariki ya 05 z’ukwezi kwa cyenda kimwe n’undi uzahuza u Bufaransa na Croatia nyuma y’iminsi itatu.

Hagati aho, Pogba ashobora gukina umukino rwa mbere rwa Manchester United muri shampiyona y’u Bwongereza mu mwaka w’imikino wimirijwe imbere uzayihuza na Crystal Palace ku wa 19 z’ukwa cyenda.

Ikipe ye yasohoye itangazo aho ivuga ko "Bose muri Man U barifuriza Paul ko yakira n’ingoga kugira ngo aze atangire shampiyona ameze neza".

Mu ikipe y’igihugu y’’u Bufaransa, Pogba azasimburwa n’uwitwa Eduardo Camavinga, umukinnyi w’imyaka 17 usanzwe akina mu ikipe ya Rennes.

Umutoza w’ikipe y’u Bufaransa Deschamps ati "Namaze guhindura, ku munota wa nyuma, urutonde rw’abakinnyi".

Avuga ko ejo aribwo Pogba yafashwe ibipimo bya Coronavirus, ibisubizo bikaba byagiye ahabona uno munsi byerekana ko yanduye COVID-19.


Kwandura COVID-19 byatumye Paul Pogba asimburwa mu bahamagawe mu ikipe y’igihugu

Abaturage basenyewe ahazwi nka ’Bannyahe’ mu gisa nk’imyigaragambyo bariye karungu bajya gukambika amahema mu matongo yabo kuko ngo ubuyobozi bukomeje kubasiragiza butabakodeshereza amazu nkuko babisezeranye mu gihe batarahabwa ingurane ikwiriye y’imitungo yabo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo