Umukandinda wigenga Ntibanyendera Elisa Samu arifuza ko ababyeyi bajya bivuriza kubwishingizi bw’abana babo

Umukandida wigenga Ntibanyendera Elisa Sam avuga ko naramuka agiye mu inteko nshingamategeko azaharanira ko hajyaho itegeko ryemerera ababyeyi kwivuriza ku bwishingizi bw’abana babo bari mu kazi.

Yagize ati “nibaza uburyo ababyeyi bacu batakwivuriza ku bwishingizi bw’abana babo kandi mugihe abo babyeyi aribo bikokoye bakagurisha imitungo yabo kugirango bigishe abana babo barangiza bajya mu kazi ugasanga ababyeyi batemerewe kwivuriza ku bwishingizi bwabana babo”.

Yatanze urugero nko kubakozi ba Leta bishyurirwa ubwishyingizi bwa RAMA ariko ugasanga umubyeyi yivuriza kuri Mituelle de Sante kandi umubyeyi ariwe watumye uwo mwana yicaye muri ako kazi.

Ibi Ntibanyendera Sam Elisa yabitangarije Imwe mu maradiyo hano i Kigali ubwo yavugaga imigabo n’imigambi bye mu gihe yaba agiye mu inteko.

Sam yavuze ko mu bindi azakorera ubuvugizi harimo no korohereza urubyiruko mu kubona inguzanyo mu bigo by’imari mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere.

Tubibutse ko muri aya matora y’Abadepite, abakandida bigenga ari 4 bose bakaba bafite ikizere cyo kuzatsinda amatora kuburyo bizeye kuzabona amajwi 5% asabwa bazayabona nubwo kurundi ruhande bavuga ko kubona ayo majwi basabwa bitoroshye.

Bagabo John

Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo