Umujinya wa Rubanda weguje Guverinoma ya Liban

Guverinoma ya Liban yeguye nyuma y’uko umujinya wa rubanda ukomeje kwiyongera kubera guturika kwabayeho ku wa Kabairi ushize ku cyambu cya Beirut hagapfa abantu barenga 200.

Itangazo ryo kwegura kw’iyi Guverinoma ryasomwe na Minisitiri w’Intebe Hassan Diab kuri Televiziyo y’igihugu kuri uyu wa mbere nijoro.

Abantu benshi bashinje ubutegetsi bw’iki gihugu uburangare na ruswa nk’impamvu zateye iri turika rikomeye.

Uyu munsi, abigaragambya mu mihanda bahanganye n’abapolisi ku munsi wa Gatatu bikurikiranya.

Kuriya guturika guhambaye kwatewe na toni 2,750 z’ikinyabutabire cya Ammonium Nitrate, zari zihunitswe mu buryo budakwiriye ku cyambu cya Beirut kuva mu myaka ishize.

Bwana Diab yagize ati "Uyu munsi twemeye ugushaka kw’abaturage ko kubaza ababishinzwe akaga kari kabitswe imyaka irindwi, n’ugushaka kwabo kw’impinduka nyazo".

Mu ijambo rye, Bwana Diab we yigaragaje nk’umuntu wari uzanye impinduka ariko wananijwe na ruswa yabaye karande nk’uko umunyamakuru wa BBC mu burasirazuba bwo hagati abivuga.

Inteko Ishinga Amategeko ubu igomba gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, igikorwa kizakorwa n’abantu basanzwe mu butegetsi abaturage bari kwibunira nk’uko uyu munyamakuru abivuga.


Kuri uyu wa mbere, igipolisi cyateranye mu mitwe n’abigaragambyaga

Ku wa mbere, umubare w’abamaze gupfa mu guturika kwabaye wageze ku bantu 220, naho ababuriwe irengero kugeza ubu ni 110 nk’uko byatangajwe na Guverineri w’Umujyi wa Beirut Marwan Abboud.

Abakozi benshi b’abanyamahanga n’abatwara amakamyo yari yaje ku cyambu bari mu bataraboneka nk’uko uyu ukuriye umujyi wa Beirut yabibwiye Al Jadeed TV.

Guturika guhambaye kwabayeho kwangije inzu ziri ku murambararo wa za kirometero nyinshi uvuye aho kwabereye.

Ibi byatumye abantu barenga 200,000 basigara ntaho kwikinga bafite cyangwa bari mu nzu zidafite amadirishya cyangwa inzugi.

Kuri uyu wa mbere imyigaragambyo yari yarushije gukara aho abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya.

Nkuko Perezida yavuze ko ntawasenya Convention, nibahe agaciro imitungo yacu kuko natwe ni zo Convention zacu, bazaze badupime niba turi abasazi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo