Umuhungu wa Rusesabagina ngo agiye gukora hasi no hejuru yisubize Se

Umuhungu wa Paul Rusesabagina witwa Trésor Rusesabagina abinyujije mu butumwa yanditse kuri Facebook bwanakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, yarahiriye ko ngo agiye gukora ibishoboka byose akisubiza se.

Uyu Paul Rusesabagina Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda ruzwi nka RIB rwamweretse abanyamakuru ku wa 31 Kanama 2020, ku cyicaro cyarwo ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali ndetse akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko Bwana Rusesabagina ashinjwa ibyaha byo "kurema umutwe w’iterabwoba", ibifitanye isano n’ibitero by’i Nyabimata byabaye mu myaka ibiri ishize.

Gusa uyu muvugizi ntiyavuze birambuye iby’ifatwa rya Bwana Rusesabagina n’aho yafatiwe, yavuze ko byinshi bizatangazwa nyuma y’iperereza.

Muri ubu butumwa Trésor Rusesabagina, umuhungu Paul Rusesabagina yabyaranye na Tatiana yanditse kuri Facebook, yanditse avuga ibigwi se uri mu maboko ya RIB, aho avuga ko yari umuntu w’icyitegererezo.

Trésor Rusesabagina ntiyemera n’ibirego byose biregwa Se, akakvuga ko yatawe muri yombi arengana.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Facebook, yagize ati "Nkeneye ko mumba hafi, ubufasha bwanyu, urukundo ndetse n’amasengesho. Ubu nandika ubu butumwa ndi gutitira kubera ko ntazi niba nzongera kumubona ukundi. Mu by’ukuri sinzi niba niba nzongera kumuhobera cyangwa ngo mukoreho".

Trésor Rusesabagina yanditse ubu butumwa arahirira gukora igishoboka cyose akisubiza Se, ati "Ariko rero, ngiye gukora ibyo yakabaye akora…Ngiye kurwana kugeza ubwo mubonye imbere yanjye".

Trésor Rusesabagina yasoje ubu butumwa bwe asaba inshuti ze, abahuye na we bose ngo n’iyo waba ari umunota umwe, ndetse n’abamukunda kumushyigikira muri iyi gahunda.

Ubwo RIB yerekaga itangazamakuru Paul Rusesabagina wari wambaye amapingu, yasobanuye ko uyu mugabo w’imyaka 66 akurikiranweho ibyaha by’iterabwoba, bihuye n’ibitero umutwe wa FLN ushamikiye ku impuzamashyaka ya MRCD-Ubwiyunge yari abereye umukuru wungirije, wagabye mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe mu 2018.

Paul Rusesabagina wavukiye i Murama ya Gitarama ku wa 15 Kamena 1954, ifatwa rye rikomeje kwibazwaho byinshi dore ko n’umuryango we uvuga ko wamuherukaga ku wa Kane w’icyumweru gishize ukongera kumubona RIB imwereka abanyamakuru mu Rwanda.

Amakuru avuga ko akiri muto ababyeyi be bamwohereje kwiga mu ishuri ry’Abadivantiste rya Gitwe bimufasha kumenya kuvuga neza Igifaransa n’Icyongereza ku myaka 13 gusa.

Rusesabagina yashyingiranwe n’umugore we wa Mbere Esther Sembeba ku wa 08 Nzeri 1967 babyarana abana 3 barimo uwitwa Diane, Lys na Roger Rusesabagina gusa uyu mugore baje gutandukana mu mwaka wa 1981.

Rusesabagina yagiye yiga mu bihugu bitandukanye birimo nka Cameroon n’ibindi by’I Burayi birimo u Busuwisi n’u Bufaransa aho yigaga ibijyanye n’Amahoteli.

Mu mwaka wa 1978 nibwo Rusesabagina yagiye gushaka akazi muri Hotel des Milles Collines aho yaje kwitwara neza muri aka kazi bimuhesha amahirwe yo kubona ziriya buruse twavuze hejuru z ku mugabane w’I Burayi.

Mu mwaka wa 1987 nibwo Rusesabagina yamenyanye n’umugore we wa Kabiri witwa Tatiana wakoraga mu bitaro byo mu Ruhengeri baza gushyingiranwa mu myaka 2 yakurikiyeho. Aba bombi babyaranye umwana w’umuhungu witwa Tresor Rusesabagina ari na we uvuga ko agiye gukora hasi no hejuru akisubiza Se watawe muri yombi na RIB.

Ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu mwaka wa 1994 yabaga, Rusesabagina yari umukozi wa Hotel des Milles Collines aho yarokoye Abatutsi bari bahungiye muri iyi Hotel gusa abayirokokeyemo bamwe bumvikanye bavuga ko yabacuzaga utwabo abasaba amafaranga menshi ngo abatayatanze bagasohorwa

Mu mwaka wa 2008, Rusesabagina yashyize hanze filime yise“Hotel Rwanda” Paul Rusesabagina agaragaza uburyo butandukanye yakoresheje akabasha kurokora umubare munini w’Abatutsi bari barahungiye muri Hotel desMmlle Collines.

Nyuma, Leta y’u Rwanda yanenze iyi filimi, yabanje kwerekanwa kuri stade Amahoro, ivuga ko ibiyivugwamo atari ukuri kw’ibyabaye.

Rusesabagina yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye mu bice bitandukanye by’isi yemeza ko yarokoye Abatutsi benshi bahungiye muri iriya Hotel yakoreraga.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rusesabagina yagiye gutura i Bruxelles mu Bubiligi no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2005, Rusesabagina yahawe igihembo na Perezida wa Amerika, George W. Bush, igihembo gitangwa n’ibiro bya Perezida wa Amerika cyitwa “Presidential Medal of Freedom”.

Ifatwa rya Paul Rusesabagina riracyarimo byinshi bitaramenyekana dore ko abo mu muryango we bavuga ko yari mu rugendo i Dubai, bakavuga ko yaba yarashimuswe. Icyakora hari amakuru ataremezwa neza avuga ko yaba yarafatiwe muri Ethiopia.

Bivugwa ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo; iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane bo mu karere ka Nyaruguru mu ntara y’amagepfo muri Kamena 2018.

Icyakora mu kiganiro Katrina Lantos Swett uyobora umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubutabera (Lantos Foundation for Human Rights and Justice), yagiranye na Radio Ijwi ry’Amerika, yavuze ko atazi ibyerekeranye n’impapro zo guta muri yombi Rusesabagina.


Trésor Rusesabagina yanditse ubutumwa arahirira gukora igishoboka cyose akisubiza Se

Byakaze noneho Amerika yinjiye mu kibazo cya Rusesabagina, umukobwa wa Rusesabagina arabivuze byose:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ernest Karyango Kuya 3-09-2020

Hahaha Ubuse Koko RPF izongera kubashya abantu ko itari mouvement terroriste koko?Abantu bafite Leta kweli bashimuta abantu nk’aho ari les narcotrafiquants? Buriya na Pablo Escobar afite ibyo atashoboraga gukora. Ko hari procedures zisanzwe Leta ya RPF ijya gushimuta abantu gute koko? ejobundi izaba ivuga ko ari abahutu b’abahezanguni bamushimuse.Gusa noneho isi yose irabamenye mwakoze gushimuta Rusesabagina. Ubundi mwakwica aba Presidents babiri bikarangirira aho ntimwumve ko tout est permis? Good Job Umubavu.

Alias kawesa Kuya 2-09-2020

Ibyuyu musore ntabyo nemeye asa nuwikirigita agaseka, nareba abafite ise nibamaneke isosi yabashizemo n’imikino.
Nareke ubutabera bukore akazi kabwo nibusanga ntabyaha bimuhama azarekurwa nahose ko bureau ya MRCD mugani simbona iri muri Kigali wasanga nubundi ariho bakomereje akazi kabo naho gusanga ise byo ninkokuzimya bougie.

Alias kawesa Kuya 2-09-2020

Ibyuyu musore ntabyo nemeye asa nuwikirigita agaseka, nareba abafite ise nibamaneke isosi yabashizemo n’imikino.
Nareke ubutabera bukore akazi kabwo nibusanga ntabyaha bimuhama azarekurwa nahose ko bureau ya MRCD mugani simbona iri muri Kigali wasanga nubundi ariho bakomereje akazi kabo naho gusanga ise byo ninkokuzimya bougie.