Umuhungu wa Perezida Museveni yifatayije n’abanyarwanda#Kwibuka26

Umujyanama wihariye wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akaba n’umuhungu we Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yifatanyije na Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 26.

Gen. Muhoozi abinyujije kuri Twitter yavuze ko Perezida Kagame na se Museveni ari abavandimwe, bakaba badashobora kurwana kabone n’aho barakaranya, aboneraho kwifuriza Kagame ibihe byiza.

Gen. Muhoozi kuri Twitter yanditse agira ati "Abavandimwe n’abaharaniye impinduramatwara bashobora gutongana ariko ntibashobora kurwana. Twavuye kure cyane. Nifurije Nyakubahwa Jenerali Kagame n’Abanyarwanda umuhango wiyubashye wo kwibuka.”

Ubu butumwa bwari buherekejwe n’amafoto ya Perezida Kagame ari kumwe na Museveni mu bihe bitandukanye byashize.

Gen. Muhoozi yatangaje ibi, nyuma y’igihe gishize u Rwanda na Uganda badacana uwaka kubera ibibazo bitandukanye ibihugu byombi bifitanye.

U Rwanda rwumvikana rushyira mu majwi Uganda ruyishinja gufasha imitwe igambiriye kuruhungabanyiriza umutekano, ndetse no gushimuta abaturage barwo bikozwe n’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa kiriya gihugu (CMI).

Uganda yo ishinja u Rwanda gufunga imipaka rugamije gukumira ubucuruzi bwayo, ndetse no gukora ubukangurambaga bugamije kuyisebya yo n’abategetsi bayo.

Abamotari baratabaza ngo inzara igiye kubica, Leta yarabigaramye, bari hagati nk’ururimi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Seruhanga Kuya 12-04-2020

Uyu muhungu wa m7 ubona ipeti rimukirigita ku buryo ubona ashaka kugaragara cyane. Ikindi ubu butumwa bwe burimo gupfobya nkana. Uyu munyamakuru nawe ntiyagaragaje twitee ye mu rurimi yayanditsemo. Ariko nkurikije ibyo mwanditse, yagombye kuvuga ati: "Nifatanije na..... mu bihe byo kwibuka genoside yakorewe abatutsi muri mata 1994". Ntabwo turi injiji ku buryo utubwiye tutamwumva binatewe n’ibihe adusanzemo cg impamvu runaka. Ikindi, ese yavugiye m7 ku giti cye cg leta atari nawe muvugizi wayo? Ese ibyo kurwana yumva ari cyo kibazo kibahangayikishije ku buryo arimo guhumuriza ababyikanga? Arimo gushotora abamubona. Abanyarwanda twarapfuye turazuka ntitugipfuye.