Umuhungu wa Museveni ati

Harabura amasaha macye ngo habe inama ihuza Uganda n’u Rwanda mu gusuzuma ibyagezweho mu iyubahirizwa ry’amasezerano y’i Luanda muri Angola.

Ni inama iteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Kamena 2020 nkuko byatangajwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda, Amb. Patrick Muyoga ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena 2020 ndetse bikaza kwemezwa na Leta y’u Rwanda ko iyo nama iteganyijwe.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4/6/2020 nibwo umuhungu wa Perezida Museveni Gen. Muhoozi kainerugaba abinyujije ku rukuta rwa Twitter yagaragaje ko mu mateka ya Afrika, nta zindi ntwari zikomeye mu gisirikare nka Se umubyara, Perezida Museveni, Perezida Paul Kagame ndetse na Fred Gisa Rwigema bafatanyije na Se kubohora Uganda, akaba yongereyeho na Gen Saleh, ayo magambo akaba yayakurikije amafoto ane arimo abo yavuze ndetse n’iye.

Gen. Muhoozi yagaragaje ko abo bose bageze ku bidashoboka ndetse avuga ko hakagombye kubakwa ibibumbano (Statues) bigashyirwa mu mijyi ya Uganda ndetse n’u Rwanda (Kampala na Kigali) mu cyubahiro cyabo.

Ati “Intwari zikomeye za gisirikare mu mateka ya Afrika, ni aba General barimo Museveni, Saleh, Rwigema na Kagame bageze ku bidashoboka, tugomba kubaka amashusho mu mijyi yose ya Uganda ndetse n’iy’u Rwanda mu cyubahiro cyabo”.


Gen. Muhoozi kuri Twitter ye

Si ubwa mbere Gen. Kainerugaba Muhoozi, agaragaza ibimenyetso bigaragaza ko umubano wa Uganda n’u Rwanda isaha n’isaha wakongera ukajya mu buryo.

Nko ku wa 15 Gicurasi 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Gen Muhoozi yashyizeho ifoto irimo abantu umunani barimo Perezida Paul Kagame, Yoweri Kaguta Museveni, abafasha babo bombi ndetse na we n’abandi bantu batatu, maze ayiherekeza amagambo yo mu Cyongereza agira ati “Umubano hagati ya Uganda n’u Rwanda urenze umubano w’ibihugu, turi umuryango tuzahora iteka turi abavandimwe nta n’umwe ushobora kuba yasenya amateka kuko akomoka ku Mana ishobora byose, abayobozi bacu beza bazasubiza ibintu mu byuryo umubano”.


Kuri uyu wa Kane hateganyijwe inama ihuza u Rwanda na Uganda irebera hamwe aho amasezerano y’i Luanda ageze

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo