Umuhungu wa Grégoire Kayibanda wabaye Perezida w’u Rwanda yitabye Imana

Kayibanda Pie, umuhungu wa Grégoire Kayibanda wabaye Perezida wa Mbere wotorewe kuyobora u Rwanda yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 04 Kanama 2020, yaguye mu Bubiligi aho yabaga.

Icyahitanye Kayibanda Pie ntikiramenyekana gusa bivugwa ko yaba yazize uburwayi bw’umutima.

Grégoire Kayibanda yari yarashakanye na Vérédiana Mukagatare babyarana abana barimo uyu nyakwigendera Kayibanda Pie ndetse na Kayibanda Hildebrand.

Kayibanda Pie ni umuhungu w’imfura wa Grégoire Kayibanda. Yatangiye kuvugwa cyane mu mwaka wa 1976 ubwo yari arwaje se nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Juvenal Habyarimana, agafungirwa iwe i Kavumu mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga hafi y’icyicaro cya Diyosezi ya Kabgayi.

Grégoire Kayibanda yapfuye mu gitondo cyo ku itariki ya 15 Ukuboza 1976, bivugwa ko yari kumwe n’umwana we Kayibanda Pie.

Icyo gihe hari ku butegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvenal, aho uyu Kayibanda Pie yahise agirwa umudepite binavugwa ko cyari igihembo yahawe nk’impozamarira y’urupfu rwa se.


Kayibanda Pie, umuhungu wa Grégoire Kayibanda wabaye Perezida w’u Rwanda yitabye Imana

Mu gihe RSSB ivuga ko ufite Mituweli atarembera mu rugo, umuturage w’i Rwamagana witwa Niyonsenga Emmanuel ari kuhaborera nyuma yuko avunitse ifugwa Mituweli ntigire icyo imumarira:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo