Umuhungu w’umunyemari Mironko Franҫois-Xavier muri yombi

Umuhungu w’umunyemari Mironko Franҫois-Xavier witwa Mironko Jean Pierre akaba ari na we muyobozi w’Uruganda Mironko Plastique Industry rushinjwa kwiba amashanyarazi, arafunze.

Ubushinjacyaha vuvuga ko Dosiye y’uyu muhungu wa Mironko ufunzwe akurikiranyweho umuriro uruganda rwabo rushinjwa kwiba, buyifite ndetse bugiye kuyisuzuma bukayifataho umwanzuro.

Mu Cyumweru gishize nibwo byavugwaga ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi umunyemari Franҫois-Xavier Mironko ndetse ko rwamushyikirije ubushinjacyaha, ubu amakuru mashya akaba avuga ko hafunzwe umuhungu we.

Hagati muri uku kwezi kwa Kamena 2020 ku itariki ya 17, nibwo mu bitangazamakuru bitandukanye handitswe inkuru ivuga ko Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG) cyasanze uruganda rwa Mironko rwari rumaze igihe rukoresha umuriro mu buryo butemewe.

Amakuru yavugaga ko uyu munyemari Franҫois-Xavier Mironko yatawe muri yombi kuri uwo munsi ariko Urwego rw’ubugenzacyaha buvuga ko taliki 19, Kamena, 2020 bwamushyikirije ubushinjacyaha.

Icyo gihe umuvugizi w’ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza yabajijwe ibyerekeye ifatwa rya muzehe Mironko, abwira Umuseke ko yoherejwe ku wa 19 Kamena 2020.

Ku wa 17 Kamena 2020 mu masaha y’igicamunsi, nibwo abakozi ba sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG) bakoze ubugenzuzi butunguranye mu ruganda rwa Mironko Plastique basanga biba umuriro w’amashanyarazi.

Bivugwa ko ubu bujura bwakozwe hayobywa intsinga zifashishwa mu kugenzura umuriro unyura muri mubazi, aho muri uru ruganda basanze inzira ebyiri zigaburira umuriro mu ruganda zarasimbutswe, imwe yonyine ari yo yakoreshwaga inyuze muri mubazi.

Bivuze ko 1/3 cy’amashanyarazi ari yo yabarwaga akanyura muri mubazi akishyurwa, asigaye 2/3 y’ayo bakoreshaga ntiyishyurwe.

Umuyobozi w’Uruganda rwa Mironko Plastique Industry, Mironko Jean Pierre (uyu ni umuhungu wa Muzee Mironko Franҫois-Xavier), icyo gihe yavuze ko yatunguwe no gusanga yiba umuriro bitewe no kuba nta bumenyi buhambaye asanganywe mu bijyanye n’amashanyarazi.

Avuga ko amakosa nk’ariya batari kuyabona kuko ngo uru ruganda rumaze imyaka isaga 10 rukora ari uko hari isoko ry’umurimo bahawe, ibizwi nka ‘commande’.

Yagize ati “Ikibazo cyabaye kandi turanakemera, gusa natwe biradutunguye cyane ndetse biratubabaje kuba byiswe ubujura. Bishobora kuba ari ukuri kuko nta bumenyi mbifiteho. Ntabwo ari twe twakoze ibi bintu, uko mubibona natwe ni ko twabibonye.”

Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi muri REG, Karegeya Wilson icyo gihe yemeje ko igenzura nka ririya rya bucece risanzwe rikorwa, ari ryo ryanakozwe muri uru ruganda bagasanga rukoresha ingano nini y’umuriro w’amashanyarazi utishyurwa.

Gusa ntiharamenyekana igihe gishize muri ruriya ruganda hadakoreshwa mubazi neza kugira ngo hishyurwe amashanyarazi yose bakoresheje batayishyura.

Karegeya Wilson avuga ko uruganda rutahuwe rwiba amashanyarazi, rutanga miliyoni 10Frw nk’amande asanzwe acibwa ibigo binini iyo bifatiwe mu ikosa nka ririya.

Imibare yo muri 2019, igaragaza ko amashanyarazi atunganywa ku rwego rw’igihugu, agera kuri MW 218, REG ivuga ko 19.6% afite agaciro k’amafaranga miliyari 19Frw batayacuruza harimo atakarira mu miyoboro ndetse n’ayibwa n’abantu mu nzego zinyuranye.


Umuhungu w’umunyemari Mironko, ari we Mironko Jean Pierre uyobora uruganda rwa se rushinjwa kwiba amashanyarazi ni we ufunze aho kuba ise nkuko byavugwaga


Umunyemari Mironko, nyiri uruganda rwa Mironko rushinjwa kwiba amashanyarazi

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo