Umuhungu na mushiki we batsindiye kubana nk’umugabo n’umugore

Nyuma yo kumara igihe kinini baburana mu rukiko rukuru rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umuhungu na mushiki we bavukana mu nda imwe bo muri Leta ya New Jersey babaye aba mbere mu mateka batsindiye uburenganzira bwo kubana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

James Banes w’imyaka 41y’amavuko na mushiki we Victoria Banes w’imyaka 38 bari bamaze igihe kingana n’imyaka icumi baburana,umwanzuro wafashwe n’abacamanza batanu babemerera kubana.

Mu byishimo bidasanzwe by’aba bavandimwe,bavuze ko ibi babikoze kubera ko hari amamiliyoni y’abanyamerika babana bafitanye isano,ariko bakagira ubwoba bwo kubishyira ahagaragara bikanatuma Leta ishyiramo amafaranga menshi yo kubirwanya nk’uko bitangazwa na World News Daily Report,Igire.rw ikesha iyi nkuru.

James Banes yabwiye abanyamakuru hanze y’urukiko ko ibyo bakoze byahozeho kuva na kera, kuko iyo Adam na Eva batabikora nta muntu uba uriho.Ikindi ngo ntabwo byumvikana ukuntu umuntu yarongora mubyara we ariko ntiyemererwe kurongora mushiki we.

James Banes yageze ati “Gushyingirana ku bavandimwe bwakozwe n’ikiremwamuntu guhera mu bihe bya kera.Iyo Adam na Eva batabikora ,ntabwo ubwoko bwa muntu buba buriho kuri uyu munsi”.

Akomeza agira ati “Kubera iki nemerewe kurongora mubyara wanjye sinemererwe kurongora mushiki wanjye? Ibi ntabwo byumvikana na gake rwose”.

Umwunganizi wabo witwa Julianne Grey yunzemo avuga ko kuba umuntu yashyingiranwa n’uwo bavukana bikaba icyaha kandi gushyingiranwa hagati y’ababyara kikaba atari cyo muri Leta ta New Jersey,ngo ibyo ni ivangura rikomeye.

Uyu muhungu na mushikiwe bemerewe kubana nk’umugore n’umugabo,bari bamaze imyaka 15 muri gereza,bavuze ko bagiye gutangira imishinga yo kwagura umuryango banishimira ukwishyira ukizana bahewe ndetse kwananiye abandi.

Bati “Twahoraga turota kuzagira umuryango munini,none kuri ubu inzozi zibaye impamo”.

Naho Victoria Banes yakomeje abwira abanyamakuru ko atwite inda yimvutsi ndetse ko yitegura kuzabyara impanga.

Mu bihe byashize,amategeko yo muri Leta ya New Jersey, yemereraga umuntu gushaka mubyara we ariko guhera kuri kemezo cyemereye aba kubana,ubu New Jersey ibaye Leta ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemereye abafitanye isano rya hafi gushyingiranwa bakabana nk’umugabo n’umugore nta kibazo.


James Banes na mushiki we Victoria Banes batsindiye uburenganzira bwo kubana nk’umugabo n’umugore ndetse byemewe n’amategeko

Hano wirebera na Video utapfa gusanga ahandi! Yabuze ruswa y’ibihumbi 400 inzu yari guhabwa bayiha undi, ubu abana hanze n’abana be batatu, yanandikiye Perezida biba iby’ubusa, nyuma abwirwa ko nta bushobozi none n’aho ari banze kuhamwishyurira:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo