Umuhire Valentin wari Umunyamakuru w’inararibonye yapfuye

Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana, inkuru y’urupfu rwe ikaba yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali, CHUK.

Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe. Yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.

Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro.

Yari umwe mu bayoboraga ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).

Kuri ubu yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru akaba yari afite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.

Azwiho kuba ari umuntu wasabanaga kandi akicisha bugufi.

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rubinyujije ku mbuga nkoranyambaza zarwo, rwatangaje ko rwababajwe n’urupfu rw’uyu munyamakuru.

Uru rwego rwagize ruti "Rwanda Media Commission ibabajwe n’urupfu rw’Umunyamakuru, Umuhire Valentin, waraye atabarutse.Twihanganishije umuryango we ndetse n’umuryango mugari w’Abanyamakuru. RIP!".

Imana imuhe iruhuko ridashira!


Umuhire Valentin yamenyekanye mu bitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda ariko cyane akora kuri Radio Rwanda

Rwiyemezamirimo wabakoresheje yaburiwe irengero abarimo akabakaba miliyoni 10 none babuze aho babariza, n’iyo bagiye kwishyuza Polisi ibamerera nabi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo