Umuherwe Jack Ma ategerejwe mu Rwanda mu rugendo rwo gutangiza ibikorwa bye

Umuherwe wa 33 ku Isi n’uwa Mbere muri Aziya, Umushinwa Jack Ma, ku wa 31 Ukwakira, azaba ari i Kigali mu rugendo rwo gutangiza ibikorwa by’ubufatanye bya Sosiyete ye ya Alibaba n’u Rwanda

Imikoranire y’u Rwanda na Alibaba ya Jack Ma izatangizwa muri uku kwezi ishingiye ku bijyanye no guteza imbere ubucuruzi bwo kuri internet, guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda mu Bushinwa, uburezi no kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu nama ya Youth Connekt ya 2017, Jack Ma wari mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere yatangaje ko hari imishinga myinshi ateganya igamije guteza imbere urubyiruko.

Muri Kanama uyu mwaka, nibura urubyiruko 50 rwo muri Kaminuza zitandukanye zo mu gihugu rwahawe amahugurwa agendanye n’ubucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga yatanzwe bigizwemo uruhare na Alibaba.

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, aherutse gutangaza ko u Rwanda ruzajya rwamamazwa ku rubuga rwa Alibaba, bityo serivisi z’ubukerarugendo no kwakira abantu ziri mu gihugu zikarushaho kumenyekana mu Bushinwa n’ahandi ku Isi.

Ati “Tujya ku yandi masoko nk’u Bushinwa. Mu mpera z’uku kwezi tuzatumira bamwe muri mwe, mu muhango wo gusinya amasezerano na Alibaba. Ibiganiro byararangiye, tuzashyira ubukerarugendo bw’u Rwanda kuri Alibaba”.

Umushinwa Jack Ma, aherutse gutangiza ikigega gishya cya miliyoni $10 kigamije gufasha ba rwiyemezamirimo b’abanyafurika kubona ubumenyi buzajya bubaherekeza mu rugendo rwo kwihangira imirimo.

umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo