Umuherwe Bloomberg yahigiye gutsinda Trump mu matora avuga ko abangamiye Amerika

Mu matora yo gushaka Perezida wa 46 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2020, umuherwe Michael Bloomberg yahigiye gutsinda Trump mu matora ya 2020 avuga ko Abanyamerika badakwiye kwihanganira indi myaka ine y’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump kuko ngo abangamiye igihugu.

Mu ijambo rye rya mbere ryo gutangaza ko agiye kwiyamamaza, Michael Bloomberg wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa New York, yavuze ko Trump abangamiye indangagaciro za Ameirka.

Bwana Bloomberg w’imyaka 77 y’amavuko uziyamamaza nk’umukandida w’abademokarate, abaye uwa 18 mu bandi bakandida bashaka guhagararira iri shyaka mu matora yo mu 2020.

Uko ibintu bimeze ubu, Joe Biden wahoze ari visi Perezida ku bwa Barack Obama, senateri Elizabeth Warren na Bernie Sanders nibo bari imbere muri iri shyaka.

Bwana Bloomberg ati: "Ntabwo twakongera kwihanganira indi myaka ine y’ubutegetsi budafatika n’ibikorwa by’imyitwarire idahwitse bya Trump.

"Ni umuntu ubangamiye cyane igihugu cyacu, indangagaciro zacu n’umutekano wacu".


Perezida Trump avuga ko yiteguye guhatana na Bloomberg

Mu ntangiriro y’uku kwezi kwa cumi na kumwe, Bwana Trump yabaye nk’uwanduranya kuri Bwana Bloomberg agira ati "Nta muntu n’umwe nifuza cyane guhatana na we nka ka Michael".

Kuri uwo munsi avuga ayo magambo, Bwana Bloomberg yahise ashyikiriza ibyangombwa bisabwa abashaka kwiyamamaza bo mu ishyaka ry’abademokarate, abitangira muri Leta ya Alabama.

Bwana Bloomberg avuga ko ubwo yari umuyobozi w’umujyi wa New York yatsinze Bwana Trump mu gutoresha amategeko yo gukumira intwaro muri rubanda.

Avuga ko Trump ari umuntu utitaye ku iyangirika ry’ikirere mu gihe we yatoresheje amategeko ahagarika inganda zohereza imyuka yangiza ikirere.

Ati "Gutsinda Trump no kongera kubaka Amerika ni cyo kintu cy’ingenzi kandi cyihutirwa cyane mu kurengera ubuzima bwacu, nanjye mbigiyemo wese.

"Ndashaka guhagarika ibikorwa bibi, urwango na Politiki zituganisha habi".

Uyu mugabo avuga ko ibyo yagezeho muri Politiki ari byinshi ayobora New York, kandi abona binashoboka atorewe kuyoborera i Washington.

Ni umugabo uri ku mwanya wa munani mu bantu bakize muri Amerika, umutungo we ubarirwa kuri miliyari 54 z’amadolari, nk’uko bivugwa na Forbes, ni uwa 14 mu bakire ku isi.

Yavukiye muri Leta ya Massachusetts, yatangiye ’business’ nk’umukozi wa banki kuri Wall Street i New York mbere yo gufungura igitangazamakuru cy’iby’ubukungu mu izina rye.

Amaze kuba umuherwe yagiye aha za miliyoni z’amadorari ibikorwa by’uburezi, ubuvuzi n’ibindi birimo n’ibikorwa bya Politiki.

Mu 2001 yiyamamarije kuba ’Mayor’ w’umujyi wa New York aratsinda, umwanya yatoreweho Manda eshatu kugeza mu 2013.

Hashize imyaka irenga 10 bivugwa ko afite ubushake bwo kuziyamamariza kuyobora Amerika.


Umuherwe Michael Bloomberg witegura guhigika Trump mu matora ateganyijwe umwaka utaha

Ntucikwe na Barafinda EP9:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo