Umuhanzikazi Sinach wari warihebye kubera kubura akana yibarutse imfura ye ku myaka 46

Kubura urubyaro ni ikibazo gishengura benshi haba muri iki gihe no mu cyatambutse nubwo usanga abagabo bitakana abagore babo igihe habayeho kubura urubyaro nyamara ni ikibazo kireba abagabo ndetse n’abagore. Iki kibazo rero kigira ingaruka nyinshi ku mibanire y’abashakanye harimo no gutandukana.

Iki kibazo cyo kubura urubyaro cyageze no ku cyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Osinach Kalu uzwi nka Sinach ukomoka muri Nigeria wari umaze igihe kirekire yarihebye, gusa inkuru nziza ubu ari mu byishimo bikomeye byo kwibaruka imfura ye.

Sinach yibarutse imfura ye ku myaka 46 nyuma yo gutinda gushaka yanashaka akamara imyaka itanu ari kumwe n’umugabo barabuze urubyaro.

Uyu muhanzikazi wigeze gutaramira mu Rwanda aherutse gushimirwa mu birori bya LIMA Awards byabereye mu mujyi wa Lagos ahitwa “Loveworld Convocation Arena aho indirimbo ye yise “There’s an Overflow” yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka giherekejwe n’ibihumbi 100 by’ama-Naira (Amafarnga akoreshwa muri Nigeria).

Pastor Chris Oyakhilome nyuma yo gutwara iki gihembo yaje kumushimira anamubwira amagambo amuhumuriza agira ati “Warakoze cyane kubw’iyi ndirimbo. Abantu bose bashimishwa n’ibyo Uwiteka agenda agukorera mu buzima, tukubonamo urugero rwiza. Wakoze mwigisha igihe kirageze ngo ubone akana.”

Iyi ndirimbo ye ‘there’s an overflow’ yakunzwe n’abatari bake kuko ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 4 kuri Youtube mu gihe kitarenze umwaka imaze isohotse.

Sinach yibarutse umwana we wa mbere ku myaka 46 agitegereje. Muri 2014 nibwo yashakanye Pastor Joe Egbu ariko kugeza na n’ubu bari barategereje akana barakabuze.

Sinach yamamaye ku ruhando rwa Afurika mu ndirimbo ze zihimbaza Imana nka “I know who I am” yakoze muri 2013, muri Mata 2018 yataramiye mu Rwanda mu gitaramo cya Thacien Bizimana cyari cyabereye muri parikingi ya Stade Amahoro,

Sinach ubu yamaze kugera ku rutonde rw’abahanzi bafite indirimbo yarebwe n’abantu bagera kuri miliyoni 100 ku rubuga rwa Youtube abifashijwemo n’indirimbo ‘Way Maker yasohoye muri 2016.’


Umuhanzikazi Sinach mu binezaneza byo kwibaruka imfura ye ku myaka 46 yari yarhebye





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo