Umuhanzikazi Kayirebwa mu gahinda gakomeye kubera urupfu rwa Kizito

Nyuma yuko Polisi y’u Rwanda itangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gitondo cyo ku wa Mbere basanze yiyahuye, urupfu rwe rwashenguye benshi barimo n’umuhanzikazi Kayirebwa .

Mu kiganiro n’umunyamakuru, umuhanzikazi, Cecile Kayirebwa yagarutse kuri uru rupfu rubabaje kandi rwatunguranye rw’umuhanzi Kizito, agaragaza ko yashenguwe n’urupfu rwe.

Yagarutse ku buzima bwamuranze ndetse ko ijwi rye ryasaga n’irya Papa we Kayirebwa.

Kayirebwa yavuze ko kugira ngo umuntu yiyahure biba byageze kure maze ukumva ntacyo ukimaze maze ukagaragaza ubwihebe maze akiyambura ubuzima.

Yagize ati "Kwiyahura ni ikimenyetso cy’ubwihebe, ugata ubumuntu maze ukagera aho wiyambura ubuzima, birababaje, njyeweho sinabona uko mbivuga byandenze, ndumirwa, ubu mfite agahinda gakomeye."

Umunyamakuru yamubajije indirimbo yibukira kuri Kizito Mihigo maze atajijinganya amubwira ko ari nyinshi ariko ko akunda indirimbo yitwa "INUMA"

Kayirebwa yasoje agira inama urubyiruko n’abantu muri rusange avuga ko guhura n’ibibazo bidasobanura kwiyahura ahubwo ko wasanga abagize umuryango maze ukabaganirira ikibazo ufite cyangwa ugashaka inshuti zawe aho kwiyambura ubuzima kandi ukanareba imbaga y’abantu agiye gusigira agahinda n’amaganya atagira urugero.


Kayirebwa yashenguwe n’urupfu rwa Kizito Mihigo


N’ubu hari abatarumva neza niba koko Kizito Mihigo yarapfuye

Umusore yarongoye mu mukondo w’umugore we kubera kutamenya aho igitsina kiba:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo