Umuhanzi yahishuye ko Wema Sepetu ari we yabikiye ’ubumanzi’ bwe bivugisha benshi

Umuhanzi ukizamuka witwa Stivo Simple yeruriye abafana be yerekana urukundo afitiye ’Wema Sepetu’ wabaye Nyampinga w’igihugu cya Tanzanie mu mwaka wa 2006 akaza no kwamamara mu mwuga wo gukina filimi, avuga ko akiri imanzi (atararyamana n’umugore/umukobwa) ndetse ko ari we gusa ushobora guhindura uko ari ubu.

Uyu muhanzi wiyita Stivo Simple Boy ndetse wanamamaye mu ndirimbo yitwa Vijana, avuga ko Wema Sepetu ari we mukobwa yarose kuva kera ndetse ko umunsi umwe azamubona.

Ntabwo ari ubwa mbere Stivo agaragaza urukundo rudasanzwe kuri Wema Sepetu, gusa urukundo yeretse abantu kuri ubu rwatumye akomeza kuganirwaho byihariye ku mbuga nkoranyambaga anagarukwaho n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania.

Stivo Simple Boy yemera ko nta mukunzi n’umwe afite ndetse ko nta n’uwo ateganya kugeza igihe azabasha kwemeza Wema Sepetu ko ari we yakunze kuva kera.

Uyu muhanzi akunda kugaragaza ubwiza bwa Wema aho aba ari hose, avuga ko nta mukobwa azi witonda, uca bugufi ndetse utinya Imana nka Wema Sepetu.


Wema Sepetu akomeje kuvugisha umuhanzi ukizamuka, Stivo Simple Boy


Wema Sepetu yanakanyujijeho mu rukundo na Diamond


Umuhanzi ukizamuka witwa Stivo Simple akomeje kugaragaza yeruye ko akunda byimazeyo Wema Sepetu gusa ntawamenya ko bizamuhira akamubona nkuko abyifuza





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo