Umuhanzi Ringtone agiye kwibera umupadiri nyuma yuko abenzwe na Zari Hassan

Nyuma yo gukora hasi no hejuru ngo yegukane urukundo rw’umuherwekazi Zari Hassan ntibimuhire, umuhanzi Ringtone wo muri Kenya usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana yasohoye amafoto yambaye imyenda yambarwa n’abapadiri bari gutambutsa ijambo ry’Imana avuga ko mu gihe cya vuba azaba Umupadiri.

Uyu muhanzi wagerageje gukunda Zari agakora ibishoboka byose ngo amugire umugore ndetse akamugurira n’imodoka Zari akayanga, yatangaje ko agiye kuba umupadiri mu gihe cya vuba.

Zari akimara gutandukana na Diamond, uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yavuze ko abonye aho ahera akabya inzozi ze kuko yifuza cyane ko Zari amubera umugore.

Sibwo urukundo rwe kuri Zari rwari ruzamutse kuko no mu biganiro yajyaga akora mbere ndetse n’indirimbo yasohoraga zashimangiraga imbamutima z’uyu muhanzi.

Muri Gicurasi uyu mwaka ubwo Zari yari afite uruzinduko mu gihugu cya Kenya kuganira n’ababyeyi n’izindi gahunda ze, Ringtone yabifashe nk’amahirwe yo kwereka Zari ko amukunda amugurira imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ranger Rover sports.

Mu kugaragaza ko amukunda yagize ati, “Mu by’ukuri Zari ndamukunda, ni mwiza, ni umukire, nagerageje gushaka nimero ye sinayibona, ndifuza ko aba umukunzi wanjye Imana yabimfashamo akaba umugore wanjye”

Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz bakaza gutandukana kubera kunanirrwa kwihanganira ingeso y’ubushurashuzi bw’umugabo we wavugwaho kubyara hanze, yavuze ko ibyo uyu muhanzi yifuza adashobora kubigeraho.

Zari ati, “Reka da! Iyo modoka sinyishaka. Ninshaka kongera gukundana nzabikora, ariko uyu mwaka ndashaka kuba ngenyine nkongera nkiyubaka bundi bushya”

Ringtone ukunda Zari cyane atangaza ko nta muhanzi n’umwe umurusha ubukire muri iki gihugu kuko ngo afite abarirwa muri miliyoni 800 z’amashilingi ya Kenya.

PNG - 924.8 kb
Nyuma yuko umuhanzi Ringtone akoze ibishooboka byose ngo abone Zari ntibimuhire, ubu arifuza kwibera Padiri
PNG - 532.4 kb
Umuhanzi Ringtone yakoze ibishoboka byose ngo yegukane Zari ntibyamuhira birangira abenzwe

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
ndumiwe Kuya 3-08-2018

Kuba umupadiri 😣 yaba uwo muhanzi, yaba umunyamakuru wafashe amahomvu akayagira inkuru ; bose ni ba bwengebuke.
Umanze umenye inzira bicamo ngo umuntu abe padiri! Kereka niba muri Kenya bucya, ubishatse wese ati "mumpe umupadiri! Ariko siko biri...