Umugororwa wari wahawe imbabazi na Perezida Magufuli yongeye gutabwa muri yombi

Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tanzaniya ku wa 9 Ukuboza 2019 ubwo hizihizwaga umunsi w’ubwigenge w’iki gihugu, Perezida w’iki gihugu, John Pombe Magufuli yahaye imbabazi imfungwa zirenga ibihumbi 5000, hagamijwe kugabanya umubare w’abari muri Gereza.

Muri izi mfungwa yahaye imbabazi, umugabo witwa Musa Msolwa, umwe mu mfungwa 70 zo mu Ntara ya Njombe zari zahawe imbabazi na Pererida Magufuli,yongeye gusubizwa muri gereza nyuma yo gufatirwa mu gikorwa cy’ubujura.

Uyu mugabo yafatiwe muri iki gikorwa, nyuma y’amasaha umunane yari amaze hanze nyuma yo guhabwa imbabazi.

Perezida Magufuli ubwo hizihizwaga isabukuru y’Ubwigenge bwa Tanzania, kuwa 9 Ukuboza, yatanze imbabazi ku mfungwa bisaga bitanu.

Msolwa ari muri abo ariko yatawe muri yombi na Polisi kuri uyu wa 12 Ugushyingo akurikiranweho kwiba mu nzu y’abagenzi iri mu Mujyi wa Makambako.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Njombe, Khamis Issah yabwiye itangazamakuru ko Msolwa yamaze amasaha umunani gusa nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida, ubundi agahita yishora mu cyaha cyo kwiba.

Ati ”Ni amasaha umunani yari ahise gusa umwe mu bahawe imbabazi na Perezida afatwa yiba mu nzu y’abagenzi gusa abaturage bamutesheje atarabikora.”

Msolwa yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’uko uwitwa Merald Abraham,wari ufungiwe muri Gereza ya Ruanda na we yanze imbabazi za Perezida John Pombe Magufuli zo kuwa 9 Ukuboza, arikomeretsa ngo asubizwe muri Gereza.

Biraryoshye ntuzahabure! Korari ’Amazing’ ikomeje imyiteguro y’igiterane gikomeye iri gutegura:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo