Umugore yataye umwana aho bajugunya imyanda abishaka

Umugore wo muri Calorina y’amajyepfo mu gihe yaramaze kubyarira mu modoka yahise ajugunya umwana mumufuka bamenamo imyanda (poubelle) kugirango uwo mwana yitabe Imana .

Brennan Geller w’imyaka makumyabiri n’umwe mu ijoro ryo ku itariki ya 03/08/2018 nibwo yajugunyaga umwana yaramaze kubyara maze we ahita yikomereza ajya mu rugo iwe.

Bukeye bwaho nibwo yerekezaga kwa Muganga ,kuko yari yagize ikibazo cyo kubura amaraso nkuko byatangajwe na Jay Koon , akaba ari naho hamenyekanye ko uwo mugore yataye umwana mu iperereza ryahise rikorwa bimenyekana ko yataye umwana nyuma yo kubyarira mu modoka .

Brennan Hailey Geller atuye mu gace kitwa Lexington, muri Calorina y’amajyepfo
Ubwo yafatwaga kuwa 06/08/2018 yashinzwe icyaha cy’ubwicanyi akatirwa igihano cy’imyaka makumyabri y’igifungo .

Ubundi hari itegeko aho muri Calorina y’amajyepfo rivuga ko mu gihe umubyeyi abyaye umwana akumva ntamwishimiye yamusiga mu bitaro , kuri Station ya Police ,cyangwa se mu rusengero ngo icyo gihe iyo abikoze mu minsi 30 amaze kubyara ntakurikiranwa n’amategeko .

Mu mwaka 1854 umuganga wo muri Philadelphia witwa Hugh Lennox Hodge wavura indwara z’abagore yavuze ko ababyeyi bo muri iki gihe bazaba barataye urukundo rw’umwimerere bagomba gukunda abana babo bakazajya bashaka uburyo bwo kubica.

Inkomoko : Bibliatodoact.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo