Umugore yashyamiranye n’umugabo we amuruma umunwa wo hasi awucaho

Ku Cyumweru tariki 11 Kanama 2019, umugabo w’imyaka 34 wo muri Kenya witwa Benson Onsongo yashyamiranye n’umugore we kugeza ubwo amurumye umunwa wo hasi awukuraho, uyu mugabo akaba ari kuvurirwa mu bitaro by’ikitegererezo bya Narok iwabo.

Benson Onsongo yaganiriye n’itangazamakuru ryo muri Kenya rimusanze mu bitaro avuga ko mbere yuko arumwa umunwa yari yakiriye Telefone iturutse ku nshuti ze zimubwira ko umugore we ashaka kwiyahura mu mugezi wa Tolek.

Abaturanyi bafashije uyu mugabo babuza uyu mugore w’imyaka 27 witwa Marcela Kwamboka kwiyahura ariko bageze mu rugo uyu mugore ahindukirana umugabo aramurumagura anamuca umunwa.

Ati “Tugeze mu rugo ibintu byahise bihinduka atangira kunyiyenzaho kugeza andumye umunwa”.

Uyu mugabo akeka ko umugore we bafitanye abana bane ashobora kuba yari yakoresheje ibiyobyabwenge.

Ati “Byashoboka ko yari yakoresheje ibiyobyabwenge kuko kuba yarashakaga gusura iwabo ntabwo byatuma agira umujinya uganga kuriya”.

Nancy Moraa, mushiki w’umugabo warumwe avuga ko atari asanzwe azi imyitwarire mibi ku mugore wa musaza gusa agasaba ko musaza we yahabwa ubutabera.

Priscilla Marigi, umuganga mukuru ku bitaro bya Narok avuga ko uyu mugabo warumwe umunwa babanje kumuha ubutabazi bwibanze no kumuha imiti igabanya ububabare ngo nyuma bazamubaga kugira ngo basane umwunwa wo hasi wacitse nk’ uko byatangajwe na Nairobi News.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo