Umugore yasambanyijwe ku ngufu ari mu isabukuru ye y’amavuko

Igipolisi cyo mu gihugu cya Ecosse kiri gushakisha abagabo babiri bafashe ku ngufu umugore wari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yaberaga i Glasgow mu gihugu cya Ecosse.

Uyu mugore w’imyaka 32 y’amavuko yafashwe n’umugabo umwe, undi aramusambanya ubwo harimo haba igitaramo ahitwa Glasgow Green.

Ibi byabaye kuri uyu mugore hafi saa yine z’ijoro ku munsi wa Gatanu w’icyumweru gishize mu gihe yari agiye kwihagarika mu kazu ka ’Surwumwe’ kari hafi y’igice bakiniramo (Scène).

Yari agiye gutabarwa n’abandi bagabo batatu bari hafi aho bavuza induru bariruka.

Umuyobozi w’igipolisi, Sereja Euan Keil yagize ati "Uwo mugore yarimo ajya kwihagarika, nibwo yafashwe n’umugabo umwe amukururira inyuma y’akazu ka surwumwe, undi na we ahita amusambanya".

"Aba bagabo bahunze nyuma yuko abandi bagabo batatu barimo bikinira hafi aho bababonye bahita babaha induru".

"Sinzi niba abo bagabo batatu baramenye ibyarimo biba cyangwa niba bari bazi ko batabaye ibintu bitaraba nabi".

"Ni ngombwa ko tubashakisha kuko ibyo babonye bishobora kudufasha gufata abakoze icyo cyaha".

Abateguye iyo sabukuru basohoye itangazo aho bavuga ko barimo bakora ibyo bashoboye byose mu gufasha abari gukora iperereza.


Ibi byabaye mu gihe umuhanzi w’umwongereza Stormzy yarimo aririmba

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo