Umugore yanenze Gitifu w’Umurenge wa Kicukiro ashima abakunzi b’umubavu tv bamuvanye ahabi

Hashize iminsi itari myinshi, Umubavu Tv utangaje inkuru y’umubyeyi witwa Apoline Niyonsaba ufite abana babiri utuye mu mudugudu w’Isangano Akagari ka Ngoma Umurenge wa Kicukiro,wari wasohowe mu nzu n’ubuyobozi nyuma azaguhabwa ubufasha nabakunzi b’Umubavu Tv Online aho yakodesherejwe inzu umwaka wose agahabwa n’ibindi bikoresho bitandukanye.

Nyuma y’ubu bufasha ubuyobozi bw’Umurenge bwari bwamwemereye ikabanza cyo gukoreramo mu isoko rya Ziniya none amaso yaheze mu kirere ari naho anenga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro usa n’uwakimwimye.

VIDEO YEREKANA ABANA B’UYU MUDAMU BARYAMYE HANZE NYUMA Y’UKO UBUYOBOZI BUMUSOHOYE HANZE

Avuga ko nyuma y’uko afashijwe n’abakunzi b’Umubavu ubu ameze neza nta kibazo na kimwe afite akanashima abakunzi b’umubavu bamuvanye ahabi.

Yagize ati: "Nyuma yo kwirukanwa mu nzu n’inzego zibanze (umudugudu) umugabo yarantanye n’abana 2 nkaba hanze, Umubavu Tv online mwarantabarije abakunzi b’umubavu tv barampfasha banyinshyurira aho kuba ubukode bw’umwaka, bampa ibyo kurya, bampa za matela n’amashuka, bampa amafaranga ibihumbi ijana na mirongo itanu y’u Rwanda yo kugira icyo nkora"

Uyu mubyeyi, akomeza avuga y’uko atari umuntu wo kugirirwa neza ariko abakunzi b’umubavu bakaba baramugiriye neza akaba yarabaye umusirimu.

Yagize ati" sinari uwo kugirirwa neza, nari nanutse nta gufura imyenda ariko nasubiye ibuzima kuri ubu meze neza njye n’abana bange nabaye umusirimu, narasutse, amahelena ariho, abana basa neza, dufite intebe, twabonye ibyombo, twabonye televiziyo, nkaba nshimira abakurikira Umubavu Tv Online bose bamfashije kuko hari n’abampamagara bakambaza uko bimeze."

Yakomeje avuga ko Umurenge wamyimye ikibanza nyamara wari warabimwemereye akaba asaba ubuyobozi bw’Umurenge ko bwamuha ikibanza mu isoko rya Ziniya akaba nawe yakwiteza imbere.

Agira ati "Umurenge wari wanyemereye ikibanza cyo gukoreramo bansaba kwandika ibaruwa ndabikora ariko kugeza ubu mbona batarabyitayeho kuko mba ndi gukora none cya gishoro nkaba mbona nzakimara kubera ko ntabonye aho nkorera".

Umubavu washatse kuvugana n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kicukiro NSENGIYUMVA Vincent ngo tumubaze impamvu adaha Apoline ikibanza mu isoko rya Ziniya ariko ntibyakunze tugerageza kubaza Umuyobozi w’umdugudu w’Isangano bwana Mugisha avuga ko Covid-19 niyoroshya azahita abona ikibanza cyo gukoreramo.

Ati" Tubirimo twabibwiye nuwo mudamu kandi twanabivuganyeho na executif nuko ari Corona yabizanye ariko 50% yo gukorera mu isoko nivaho tuzamuha ikibanza cyo gukoreramo kandi ndabimwijeje."

JPEG - 435 kb
Apoline ashimira abakunzi b’Umubavu ariko agasaba ubuyobozi ko bwamuha ikibanza nk’uko bwakimwereye

WA MUGORE ARANENGA GITIFU W’UMURENGE WA KICUKIRO AGASHIMA ABAKUNZI B’UMUBAVU TV BAMUVANYE AHABI





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Emile muvandimwe Kuya 21-02-2021

Inzego zibanze ziraturembeje nkanjye ibyo umuyobozi w’umurenge wa gakenke yankoreye biteye agahinda kuva gereza ugasanga umugore baramutwaye umwanya wanjye abaye mu gahinda kugambanirwa kutwa umusazi.aha

Emile muvandimwe Kuya 21-02-2021

Inzego zibanze ziraturembeje nkanjye ibyo umuyobozi w’umurenge wa gakenke yankoreye biteye agahinda kuva gereza ugasanga umugore baramutwaye umwanya wanjye abaye mu gahinda kugambanirwa kutwa umusazi.aha

Emile muvandimwe Kuya 21-02-2021

Inzego zibanze ziraturembeje nkanjye ibyo umuyobozi w’umurenge wa gakenke yankoreye biteye agahinda kuva gereza ugasanga umugore baramutwaye umwanya wanjye abaye mu gahinda kugambanirwa kutwa umusazi.aha

Aaa Kuya 18-02-2021

Ubundi nimwe musigaye murenganura abaturage nubwo muba mutorohewe(media) ahubwo muzigabe mu murenge wa Nyarugunga mushake abagenerwabikorwa ba vup yaho babahe infos y ukuntu ubufasha perezida aboherereza babwirira bakabaha intica ntikize muzabadure barifuza ko gitifu yavaho kuko arabarya agakabya

Aaa Kuya 18-02-2021

Nubundi ariko biramenyerewe ko itangazamakuru ariryo rigaragaza ibibaza biba byarananiranye gusa ikibazo nuko usanga ribuzwa amahoro rikimws uburenganzira bwaryo