Umugore yakase umugabo we igitsina kuko atamuguriye inyama n’igitoki bya Noheli

Umugore witwa Nakate Florence yakase umugabo we ubugabo amuziza ko ataguze inyama n’igitoki kuri Noheli.

Ku wa 25 Ukuboza 2018 mu gihugu cya Uganda ahitwa Kazo umugore yakase umugabo we ubugabo amuziza kutagura inyama n’igitoki byo kurya ku munsi wa Noheli.

Umugabo wakaswe ubugabo yitwa Abasi Muwanguzi yavuze ko yagiye kumva akumva umugore amubwira ngo sohoka muri iyi nzu nka saa cyenda z’ijoro undi yanze umugore afata indeberwamo amukata ubugabo bwe ariko ntibwacikaho.

Nakate Florence yavuze ko yirwanagaho kuko umugabo we yashakaga kumukubita ariko abaturage bakaba bashinjaga umugore ko ariwe uhora arwana n’umugabo we ndetse bavuga ko umugabo atajya arwana bamuzi kuva cyera.

Bombi twawe kuri Polisi bagezeyo umugore ahindura imvugo avuga ko umugabo we yashakaga kumusambanya ku ngufu kandi we atabishaka.

Aba bombi bafitanye abana 2 ariko buri umwe ashinja undi ubusambanyi, umugabo avuga ko atazi akazi umugore we akora kuko azinduka mu gitondo agenda akaguruka mu ijoro aho ashakiye atukana ashaka kurwana.

Umugore nawe ati "umugabo hari igihe agenda akamara igihe ntazi iyo aba yansigiye abana n’ubu yari amaze iminsi atahari mubajije nti ’uzaniye iki abana ko umaze iminsi waradutaye atangira ku rwana."’

Abaturanyi babo bagaye umugore cyane bavuga ko bamwumvise atuka umugabo we ko ataguriye abana inyama n’igitoki n’inkoko byo kurya kuri Noheli mu gihe ku baturanyi barimo babaga inkoko ndetse bahata igitoki bitegura kwizihiza Noheli.

PNG - 875.7 kb
Uyu ni Florence wakase umugabo we ubugabo amuziza kutamwitaho kuri Noheli
PNG - 976.1 kb
Ikanzu ya Florence yuzuyeho amaraso
PNG - 1 Mb
Abasi wakaswe ubugabo bwe kubera kudahaha akaboga kuri Noheli

SRC: Umusingi

Reba video zidasanzwe ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo