Umugore yaciye agahigo ku isi ko guteka igihe kinini, yamaze amasaha arenga 70 atetse

Umugore witwa Maliha Mohamed wo mu gihugu cya Kenya usanzwe ukora umwuga wo guteka avuga ko yaciye umuhigo w’isi wo guteka igihe kinini nyuma yo kumara amasaha 75 mu gikoni atetse.

Maliha Mohamed yatangiye guteka ku wa Kane ushize saa yine z’amanywa ku isaha y’aho yari ari i Mombasa mu Burasirazuba bwa Kenya.

Yahagaritse ejo hashize ku Cyumweru saa saba z’amanywa amaze amasaha 75.

Nibimara kwemezwa na Guinness World Records, Madamu Maliha aravanaho umuhigo w’umutetsi wo muri Amerika, Rickey Lumpkin wamaze amasaha 68 n’iminota 30 atetse mu kwezi ka Kane 2018.

Madamu Maliha yatetse amasafuriya 400 y’ibiryo harimo amafunguro yo muri Kenya n’amafunguro mpuzamahanga, byinshi muri ibi biryo yabigeneye ibigo by’impfubyi.

Muri aya masaha 75 mu gikoni, uyu mugore yaruhukaga iminota 30 nyuma y’amasaha 12.

Arangije yabwiye abanyamakuru ko byari akazi gakomeye cyane.

Yagize ati "Amaguru ari kumbabaza cyane, amaso arandya kubera ibitotsi ariko nishimiye ko mbigezeho".

Guverineri wa Mbombasa, Ali Hassan Joho yashimiye cyane igikorwa cy’uyu mugore w’imyaka 36, ushobora guhita aba umunyafurika wa mbere uciye umuhigo wo guteka igihe kinini.

Uyu mutegetsi yanditse kuri Facebook ati "Ntabwo ari Mombasa na Kenya gusa wahesheje ishema ahubwo ni umugabane wose wa Afurika".

Ashima ko uyu mugore yagaragaje imbaraga no kwihangana by’umugore w’umunyafurika mu guhangana n’umuriro no kwihanganira ibitotsi mu masaha 75 yerekana ubuhanga bwe mu guteka.


Madamu Maliha yamaze amasaha 75 mu gikoni atetse





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo