Umugore watutse Museveni yiyambitse ubusa mu rukiko amaze gusomerwa igihano

Nyuma yuko urukiko rw’i Kampala rumaze gukatira Stella Nyanzi igihano cy’igifungo cy’amezi 18 ahamwe n’icyaha cyo gutuka Perezida Museveni, yahise akora ibikorwa byo kwiyambika ubusa mu rukiko abantu barumirwa

Ejo ku wa kane, Stella Nyanzi yahamijwe icyaha cyo gutuka Perezida Yoweri Museveni wa Uganda akoresheje Facebook.

Ubwo umucamanza yarimo amusomera ibihano ku wa Gatanu, Madamu Nyanzi yari yanze kuza mu rukiko nkuo BBC ibitangaza.

Madamu Nyanzi wakurikiraga uyu manzuro ku mashusho y’imbonankubone ari muri Gereza, yahise atera hejuru ndetse avanamo umwambaro we wo hejuru yerekana amabere ye.

Dr Stella Nyanzi wari umwarimu muri Kaminuza ya Makerere si ubwa mbere akoze ibikorwa byo kwiyambura mu bantu kuko no mu 2016, yaje ku kazi ke asanga ibiro bye babifunze avanamo imyenda ye yose asigara yambaye ukuri.

Muri Uganda, Madamu Nyanzi amaze kuba umuntu uzwi cyane mu gukoresha imvugo ikomeye arwanya ubutegetsi yita bubi.

Yari yarigeze gufungwa mbere nabwo azira kwanditse kuri Facebook, aho yise Perezida Museveni "akabuno". N’ubu aracyakurikiranyweho icyo cyaha.


Stella Nyanzi yavuze ko aticuza kandi yakoze ibyo yakoze agamije kwibasira Museveni

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo