Umugore wa Perezida Nkurunziza yasohoye indirimbo na Videwo yayo-Video

Umugore wa Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi, Denise Nkurunziza, yasohoye indirimbo ivuga ku kurwanya ihohotera rikorerwa abagore.

Mu bihe byashize, Madamu Denise yagiye agaragara mu ndirimbo zaririmbiwe Imana, bisa nkaho ari ubwa mbere agaragaye mu mashusho y’indirimbo itari iyo muri uwo mujyo.

Muri iyo Videwo y’indirimbo ifite iminota ine n’amasegonda 52, itangira igaragaza Madamu Denise yunga abashakanye.

Aha umugore aha ikaze umugabo we mu rugo no ku meza, undi akamwakiriza intonganya no kumukubita avuga ko ari uwo kurya gusa.

Muri iyo videwo bivugwa ko uwo mugabo yukaga inabi umugore we kubera ko atabyara.

Madamu Denise akagaragara mu cyumba cy’uruganiriro ababwira ko kutabyara "ibyo ubimenya wagiye kwa muganga".

Muri iyo ndirimbo igarararamo n’itsinda ry’ababyinnyi, Madamu Denise agira ati "Mugore icyo waremewe si ukwitwa umubyeyi gusa kuko ibyo ushoboye birengeje kwitwa umubyeyi".

Ati "Ubugumba bushobora kuba ku bagabo cyangwa ku bagore".


Denise Nkurunziza abyina mu mashusho y’indirimbo ye nshya

Akomeza asaba abagabo gushyigikira abagore babo "kuko kwibaruka/kubyaraka ni ibanga rya babiri...kujya inama mu rugo ni zo nkomezi, kutibaruka ntibibe imvano y’amatati".

Videwo ijya kurangira igaragaza wa mugabo n’umugore batangiye bari mu ntonganya noneho bari ku meza basangira bamwenyura.

Mu bihugu by’u Burundi n’u Rwanda no mu bindi bice bimwe byo ku isi, kutabona urubyaro ahanini bifatwa nk’igisebo ku muryango kandi akenshi bikitirirwa umugore. Hari nubwo bivamo gutandukana.


Madamu Denise Nkurunziza aririmba muri iyo ndirimbo ye

Umva indirimbo ya Denyse Nkurunziza hano: https://www.facebook.com/watch/?v=1090416264489709





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo