Umugore wa Perezida Habyalimana agiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku iraswa ry’indege yari itwaye umugabo we

Nta gihe kinini gishize abacamanza Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux bahagaritse burundu ibijyanye n’iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana ryo ku wa 6 Mata 1994, nyuma yo gushakisha ibimenyetso bikabura.

Ni itangazo Guverinoma y’u Rwanda yanyujije ku rubuga rwa Twitter ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Ukuboza 2018, umwanzuro wananyuze Leta y’u Rwanda dore ko aba bacamanza b’Abafaransa bakunze gushyira mu majwi abayobozi bakuru b’u Rwanda kugeza ubwo muri 2006 abagera ku icyenda batangiye gukurikiranwa .

Kuri ubu amakuru mashya ni uko Philippe Meilhac, Umunyamategeko wa Agatha Kanziga wari umugore wa Habyarimana Juvenal, yabwiye France 24 ko bagiye kujurira icyemezo giherutse gufatwa n’aba bacamanza b’Abafaransa cyo guhagarika burundu iperereza ku ihanurwa ry’ indege yari itwaye Habyalimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda n’abandi bantu 11 barimo abapilote 2 n’umwenjenyeri w’indege.

Muri uku kwezi kwa 12 nibwo abacamanza Jean Marc Herbaut na Nathalie Poux batangaje ko bahagaritse burundu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana wari Perezida w’ u Rwanda yarashwe saa mbili na 20 ku mugoroba wa tariki 6 Mata 1994. Habyalimana n’ aba bantu 11 bari mu ndege yo mu bwoko bwa falcon 50, ifite numero 9XR-NN.

Iri perereza ryatangiye nyuma y’ imyaka 4 bisabwe n’ imiryango y’ abapilote b’ Abafaransa bari batwaye iyi ndege.

Abakoraga iri perereza bageze hagati bashyira mu majwi abayobozi 9 b’ u Rwanda babakekaho kuba aribo bahanuye iyi ndege.

Tariki 21 Ukuboza 2018 ubwo bahagarikaga iperereza bavuze ko babuze ibimenyetso, ibyashinjwaga abo bayobozi bakuru b’ u Rwanda biteshwa agaciro.

Aya niyo mazina y’ abari kumwe na Habyalimana ubwo indege ye yarasaga avuye mu masezerano y’ amahoro Arusha muri Tanzania.

- Cyprien Ntaryamira, wari Perezida w’ u Burundi

- Bernard Ciza, wari Minisitiri w’ imirimo ya Leta mu Burundi,

- Cyriaque Simbizi, wari Minisitiri w’ itumanaho mu Burundi

- Major General Déogratias Nsabimana, wari Umuyobozi w’ ingabo mu gisirikare cy’ u Rwanda,

- Major Thaddée Bagaragaza, wari ushinzwe inzu y’ ingabo ya Perezida Habyarimana,

- Colonel Elie Sagatwa, wari umwe mu banyamabanga bihariye ba Perezida Habyalimana akaba n’ umuyobozi mu ngabo,

- Juvénal Renaho, wari umujyanama wa Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Rwanda,

- Dr Emmanuel Akingeneye, wari ushinzwe ubuzima bwa Perezida Habyalimana.

- Ikipe y’abapilote yari igizwe n’ Abafaransa barimo, Jacky Héraud (pilot), Jean-Pierre Minaberry (co-pilot), Jean-Michel Perrine (flight engineer).

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo