Umugore wa Ben Rutabana avuga ko RNC izi aho umugabo we ari, yo ikabitera utwatsi

Umuhanzi Ben Rutabana yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka ’Imbaraga z’urukundo’ nyuma akaza kwinjira muri Politiki by’umwihariko mu ishyaka RNC, akomeje kuvugisha benshi bibaza irengero rye.

Gusa nyuma y’itangazo ryasohowe n’umuryango we mu cyumweru gishize, n’iryasohowe na RNC mu mpera y’icyo cyumweru, impande zombi zavuganye na BBC, imugore wa Ben Rutabana akavuga ko RNC izi aho umugabo we ari nyamara yo ikabitera utwatsi.

Diane Rutabana umugore wa Ben Rutabana yabwiye BBC ko yahamagawe n’umuntu akamubwira ko yatumwe na Gen Kayumba Nyamwasa, umuyobozi wungirije wa RNC ngo amuhumurize.

Umuhanzi Benjamin Rutabana yahoze mu ngabo za FPR Inkotanyi zafashe u Rwanda mu 1994 nyuma aza kuva mu Gisirikare no guhunga u Rwanda.

Ubu ni Komiseri ushinzwe amahugurwa mu ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Diane Rutabana yabwiye BBC ko abayobozi n’abayoboke ba RNC bagiye bamuha amakuru atandukanye, amwe avuguruzanya, ku ibura ry’umugabo we.

Umugabo we yavuye aho baba i Burayi agana muri Uganga agomba kugaruka tariki 19 y’ukwezi gushize kwa cyenda, umugore we avuga baheruka kuvugana tariki 8 y’uko kwezi gushize.

Madamu Rutabana ati "Nyuma nabazaga bamwe bakambwira ngo ni ikibazo cy’umutekano ariko aho ari bazi ko ameze neza. Ayo ni amakuru nahawe n’abantu bane bo muri RNC.

"Bucyeye bwaho undi wo muri RNC arampamagara arambwira ngo yatumwe n’uwo muyobozi wabo ngo ’Kayumba [Nyamwasa] yambwiye ngo nkuvugishe nguhumurize".

RNC ntizi aho Rutabana ari

Madamu Rutabana avuga ko hari ibyavuzwe mbere ko Ben Rutabana nasubira muri Uganda azafungwa, ati "Abo ni abantu bo muri RNC babivuze kandi ntabwo babivuze mu ibanga".

Avuga ko umugabo we mbere yo kugenda yamubwiye ko afite ibibazo binyuranye atumvikanaho na Ntwari Frank wo mu ishyaka RNC.

Madamu Rutabana yemeza ko uko kutumvikana kwabo kwagiye kukagera no ku bandi bo muri RNC.

Gervais Condo, umunyamabanga mukuru w’ishyaka RNC uri mu barishinze, avuga ko kugambanira Ben Rutabana kuri bo bidashoboka.

Ati "Nsanze ihuriro nyarwanda twashinze rikora ibintu nk’ibyo icyo nakora cya mbere ni ukubyamagana, ntabwo twaba turwanya ikibi ngo tuze kukizana mu ihuriro".

Bwana Condo ahakana avuga ko batazi amakuru y’aho Ben Rutabana ari, ati "Amakuru duheruka n’ay’umuntu waje avuga ko yamubonye ku itariki 02/10 akamubona aho ngaho mu karere".

Bwana Condo ntavuga neza igihugu uwo muntu yamubonyemo, avuga ko batari bazi iby’urugendo rwa Ben Rutabana n’igihe azagarukira. Avuga ko ubu bagiye gufatanya n’umuryango we kumushakisha.


Umuhanzi Ben Rutabana yamenyekanye cyane mu ndirimbo ze nka ’Imbaraga z’urukundo’ nyuma yinjira muri Politiki mu ishyaka RNC

BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo