Umugore wa Barafinda yariye Karungu nyuma y’ishimutwa ry’umugabo we-Video:

Nyuma yuko Barafinda avuze ko yashimuswe n’abo avuga ko ari bo mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ariko uru rwego rukabihakana, umugore we yagaragaje akababaro gakomeye yatewe n’iri shimutwa ry’umugabo we ndetse no gufungirwa mu isanduku y’abapfuye.

Mu kiganiro n’UMUBAVU, umugore wa Barafinda yagaragaje ko atumva neza icyari kigamijwe umugabo we ashimutwa, ati "Bamushimuta, bashaka guhombya abanyarwanda n’isi yose, bari mu biki? Kuki we atabifuriza ikibi? Bari bumva avuga ngo azafata Kagame amwice, bari bumva avuga ngo azafata Musirikare amwice? Bari bumva avuga ngo azafata umuntu wagiye yitwa umwanzi w’igihugu amwice? Kuki badakurikiza urukundo abakunda? Kuki batareba Vision (icyerekezo) abapangira?".

Umugore wa Barafinda yagaragaje akababaro yatewe n’uburyo umugabo we yafungiwe mu isanduku y’abapfu kandi ari muzima nkuko yabimusobanuriye, ati "Kuki badashobora gutinya ko bamushyize mu isanduku ntapfe? Wowe bagushyira mu isanduku ukabaho atari Imana ikurinze?".

Avuga uburyo umugabo we yamutekerereje uburyo ngo bamufungiye mu isanduku mu gihe cy’ibyumweru bibiri ariko kubw’amahirwe akavamo amahoro.

Kuri ibi n’ibindi byinshi, umugore wa Barafinda yabigarutseho muri iki kiganiro yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
claire Kuya 28-01-2020

Munsobanurirenibyukuri cg nicomedi muriyinkuru