Umugore w’i Kamonyi arakekwaho kwicisha umugabo we umuhini

Ahagana mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 05 Kanama 2020 mu Mudugudu wa Rubona mu Kagari ka Muganza mu Murenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, umugabo yasanzwe yishwe hakekwa umugore we bikekwa ko yamwicishije umuhini.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Mwizerwa Rafiki, yabwiye ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru ko mu masaha y’igicuku ahagana saa sita, abaturage bahuruje ubuyobozi nyuma yo kumva urusakuru mu rugo rw’umugabo witwa Bwanakeye Alexis w’imyaka 34 n’umugore we Isezerano Sarah w’imyaka 26 y’amavuko, bahagera bagasanga uwo mugabo yishwe bigaragara ko haba hakoreshejwe umuhini ndetse hagakekwa umugore we.

Mwizerwa Rafiki avuga ko uwo mugore ubusanzwe avuka mu karere ka Karongi naho umugabo bikagaragara ko akomoka mu Karere ka Huye hashingiwe ku byangombwa byabo, bakaba bari bamaze amezi 8 bageze muri aka gace ariko muri icyo gihe ngo nta makuru y’imibanire mibi yabo ubuyobozi bwigeze bumenyeshwa.

Kugeza ubu uwo mugore yatawe muri yombi akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Runda kugira ngo akorweho iperereza, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma rizifashishwa mu iperereza ryisumbuyeho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Muganza, Uwizeye Vestine, yatangaje ko uyu nyakwigendera Bwanakeye Alexis hamwe na Isezerano Sarah bari bafitanye umwana umwe w’umuhungu. Avuga kandi ko ari urugo rwajyaga rugirana amakimbirane rimwe na rimwe.


Birakekwa ko uyu mugore ari we wipfakaje akica umugabo we akoresheje umuhini

Mu gihe RSSB ivuga ko ufite Mituweli atarembera mu rugo, umuturage w’i Rwamagana witwa Niyonsenga Emmanuel ari kuhaborera nyuma yuko avunitse ifugwa Mituweli ntigire icyo imumarira:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo