Umugore w’Umuvugizi w’ungirije wa ADEPR n’umukobwa we bafatiwe mu buvumo butemewe

Haribazwa icyifuzo umugore w’Umuvugizi wungirije mu Itorero ADEPR yaba ari gusengera gituma yica amabwiriza y’igihugu n’itorero akajya gusengera mu buvumo bwakunze kubuzwa n’inzego zitandukanye zaba iz’itorero yewe n’izisanzwe bwite za Leta.

Mu byumweru bibiri bishize nibwo Polisi ikorera I Gasogi yafatiye mu mwobo uherereye mu karere ka Kicukiro (ubuvumo bwa Kamashashi) abarimo umugore w’Umuvugizi wungirije wa ADEPR Karangwa John ari kumwe n’umwana we w’umukobwa bavuga ko baje gusengera muri ubu buvumo.

Nubwo Polisi yahise ibarekura, Pasiteri Elie wari kumwe na bo avuga ko n’umuyobozi w’Akagali barimo yabagezeho akabasobanurira ko bibujijwe cyane ko ngo bashobora guhuriramo n’abagizi ba nabi ugasanga babagiriye nabi bityo ko umutekano uba ukenewe hose.

Umugore w’Umuvugizi wungirije abajijwe n’umunyamakuru w’UMUBAVU iby’aya makuru yuko yafatiwe mu buvumo bwa Kamashashi ari kumwe n’umukobwa we n’abandi bari bajyanye gusenga, yabiteye utwatsi ati "Reka ntabwo mbizi".

Abwiwe ko hari n’amafoto amugaragaza ari kumwe n’umukobwa we n’abandi bari kumwe ubwo bafatirwaga aho n’umuyobozi w’Akagali, ati "None se ko uwo muyobozi w’Akagali atigeze abitubwira, twebwe turabizi?".

Icyakora mu mvugo ibikomozaho mu buryo buhishe uyu mugore w’umuvugizi yaje kubwira umunyamakuru ko ngo nta ntungane mu isi uretse Yesu wenyine ngo bityo atagakwiye gukuririza ibintu, ati "Nta ntungane ku isi gusa keretse Yesu gusa ni we wari intungane, rero umuntu niba akoze amakosa, wowe muyobozi we ugomba kumukosora kandi ndumva nta bindi bindi bintu wakomeza ngo ubigendeho, ngo ubyirukankeho ngo uvuge ngo runaka byagenze gutya na gutya".

"Niba umuntu akubwiye ngo ’nakoze ikosa ntabwo nzongera, ntabwo ari ngombwa ngo ubikomeze, ubitangaze, ukomeze ubigendeho, hoya banza utekereze niba ibyo bintu barabiretse cyangwa babikurikirane, umuntu wese mu buyobozi bwe akaba inyangamugayo".

Abajijwe uburyo yumva abatumva neza ibyo gusengera mu buvumo, umugore w’umuvugizi wungirije yavuze ko biterwa nuko umuntu yakijijwe ngo kuko hari nk’ukizwa akunda mu buvumo, akunda mu rusengero cyangwa n’ubutayu ngo bitewe n’aho yumva afashirizwa cyane.

Yatanze urugero ko na Yesu yasengaga mu rusengero, bwakwira akajya gusengera ku musozi asaba Imana izindi mbaraga, ati "Nk’abantu b’Abapantekote cyangwa b’Abakrisitu muri rusange, tugendera ku nyigisho za kera za Yesu, yarasengaga mu rusengero bwakwira akajya gusengera ku musozi asaba Imana izindi mbaraga, ku Cyumweru akajya mu rusengero (mu Isinagogi) agaterana, ku wundi munsi akajya mu Butayu dore ko ari naho yaneshereje satani ubwo yamubwiraga ko umuntu adatungwa n’umutsima gusa".

Ibi byose yabishoje avuga ko ngo byaba byiza umuntu asengeye mu rusengero, ati "Ntabwo umuntu yabivugaho cyane bitewe n’igihe ariko umuntu yasengera no mu rusengero kandi bikaba byiza ariko ibyiza abanyamakuru mujye mutubera abakirisitu beza mutubere abana beza kandi namwe mujye musenga.

ADEPR yabujije abantu gusengera ahantu hatazwi nyamara ibi umugore w’Umuvugizi wungirije akaba yarabirenzeho akajyayo, bikibazwa niba ariyo nzira yigishamo abakristu. Nubwo batabivugaho rumwe dore ko abeshye bakunze kuvuga ko ariho basubirizwa abandi bakahakura amasezerano n’ibyiringiro.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Rusine Bosco Kuya 27-07-2019

Abantu ni abahanga; uyu munyamakuru yishakiye inkuru kandi koko inkuru ivuga ADEPR irasomwa ndetse na comments nyinshi ati noneho ngo " UMUGORE W’UMUVUGIZI WUNGIRIJE N’ UMWANA WE" kuba ari umugore w’ umuvugizi w’ idini nka ADEPR basanze asengera mu butatayu butemewe!! igitekerezo cyange! uyu munyamakuru azi akazi ke! ikindi nuko nuyu mugore azi icyo akora kandi nubwo utabyemera ariko ni umugore w’ ubwe ge kwirengagiza itegeko ry’ umwami bagasenga byarakozwe none se mvuge umuyuda Daniyeli none se mvuge umuyudakazi Esteri. Ahubwo hari abantu batari bake dufashijwe n’ igikorwa uyu mubyeyi akoze ntabwo azabura kukibukirwaho niyo yangaga. Uyu mubyeyi ahubwo nababere urugero. Ni mu butayu asenga si mu kabyiniro; si mubyaha; si muri kabari yasinze. Mubyeyi mwiza isengere Imana yawe ayuburyo bwose (Efes 6:14) Murakoze

Nsanzabera Daniel Kuya 25-07-2019

Nibaza ko uyu mubyeyi ntakosa ryatuma avugwa gutya yakoze.kuko mbona icyaha n’ikosa biratandukanye pe.gusenga ntacyaha kirimo.

Mutakosonia Kuya 24-07-2019

Mwiriwe neza lize ese nkuhembe angahe kuyo bakwishuye ndakeka arimeshyi kuburyo wihandagaza ugasebya umuntu mbene kano kageni nizere ko atarubuntu pee!!gusa imana iguhenzagire gusa ndabona naho utaniye nabo usebya ahubwo uri mubi kubarusha

MUNYAMPETA Justin Kuya 24-07-2019

Amahoro! Uyu Mubyeyi wenda Hari amategeko yirengagije,ariko nanone ntashyano riguye kuko ntiyari yagiye kwiba ibitoki.Gusa icyo mbonye muri comment Niko barusahurira munduru baba nabonye umwanya wo gusebanya.Nkuyu muntu waciye igikuba ngo Umuvugizi wungirije afungisha abakiristo abarenganyi ntimwumva rwose ko afite umugambi wo kumuharabika? nonese iyo Leta yemera gufunga abantu kuko karangwa abivuze gusa Ni iyi y’ubumwe bw’abanyarwanda? oya ahubwo uyu yaba afite n’umugambi wo kwangisha uhuyobozi abaturage no kuzana umwiryane mubantu. ahubwo akurikiranwe agirwe inama.

Kwizera Kuya 24-07-2019

Mubyukuri banza usengere umugabo wawe koko!!!!

Gusa lmana kugirango ibanze kuguhana ibanza kukwereka ibimyenyetso muzarebe Farawo.

Sasa karangwa Vic represent wa ADEPR ayo namaraso arimo kukugaruka rwose

Kdi nibindi birimo kuza ntibirasoza karangwa yababaje imitima yabantu benshi bafite ibikomere kwica, kugambana, gufungishanya nibindi byose lmana iraje ibakoremo

cyuma Kuya 24-07-2019

Ariko wowe muliza yishe itorero ateko mwitorero dufite amahoro ntasoni iyowifata ukabeshya koko? ubuseniwe wabwiye bagiti mujisho ngo barye Gisozi bikabaviramo amapingu? ahubwo iyomumaze iminsi mudaterwa ubwo ntimunyurwa rekambabaze harimisanzu yahatonahato dugicibwo nkambere kuwa bontavuze? buryo niyo waba utabona wakorakora ukumva Itorero rimezeneza ntantambara iririmo uretse ibisambo byagiye bisezererwa buhorobuhoro nibyo bifite induru.bakristo benedata mureke dukore mureke inyeshyamba zikomeze zivuge ubusa ubukoko akakanya mwibagiwe ukuntu Dove hotel yarigiye gutezwa cyamunara kubera amadeni yabontavuze ,kdi amafaranga yaratanzwe benengango Bakayacenyererahokoko? ubworwro ubwo mufite amahoro kumidugududu yanyu nimureke dukorerer Imana kdi tunarusheho gusengera Itorero ibindi namateshwa.Ariko ubundi ikibazo nugusenga cyangwa nubupagani bubuzuyemo gusa? ahh

Muliza Rene Kuya 24-07-2019

Bwira umugabo wawe abe ariwe uca bugufi asabe Imana imbazi kuko niwe wishe itorero bitewe n’itiku nakavuyo bye itorero ryabaye igisuzuguriro kubera abayobozi badafite ubumenyi nabucye bwokuyobora ahubwo birirwa bahanganye nabachristo babafungisha ngo nuko bavuze amakosa yabo ibaze umuyobozi muzima uhorana bibiliya yarangiza akirirwa yiruka gufungisha abantu gusa aricyo ashoboye yewe abagore baragowe umugabo nukwiriga mumafuti maze umugore akaba ariwe ujya gusaba imbabazi Imana hahaha birasekeje

ntezimana Kuya 24-07-2019

Jyeho nagira bagusanze uri gukora icyaha. Ahubwo ubaye intangarugero mu gusenga no kwicisha bugufi. Imana igukomeze cyane mubyeyi kandi yumve amasengesho yawe na famille kandi n’ubuyobzi bwa ADPR ubwo umutware wawe arimo. Ubye nka Esther ubwo bisonzesha bagasenga. Komera mubyeyi na kera bambara amagunira bagasenga Imana ikamanuka ibitangaza bigakoreka: example DANIEL bamubujije gusenga ariko arabikomeza Imana iriyerekana.

Sereine Kuya 24-07-2019

Ariko Mana, kuba umuntu yagiye gusenga se nabyo bibaye ikibazo? Ahubwo nari nikanze ko Ari ibindi yafatiwemo naho gufaturwa mu masengesho nta kibazo pee. Uwo Muyobozi wamurekuye nyuma akajya kubitangaza nta kugenda. None nawe munyamakuru uribaza ibyifuzo yagiye gusengera ngoumusubize se??

MASENGESHO Kuya 24-07-2019

ARIKO nkawe wita KARAKE iyo ujyakuvuga ukavu nabayobozi bigihugu ubwowowe uruzuye mubyukuri?wakwerekana uwo muministiri wa muhaye umuvugizi uwariwre? mwagiye mukizwa mukareka guta ibitabapfu koko? uzabaze abarokore nyabarokore batunzwe no gucabugufi bakisengera imana yabo ntugirengo uyu mubyeyi asenge aruko umutwarewe abaye umuvugizi gusa naberehose yasengaga gusa mubona ibyiza mukabyita ibibi ndumva gusenga ntacyaha yakoze kuko gusenga nubundi buzima nawereba ahohantu yasengeraga wibazako yariyabuze ibyokora barakushutse niko abapantekonte tumesa iryo nibanga ryumukristo wukuri nuko bamwe mwabifasha nkishyano ariko nukuri uyumuyobozi afite inzira zijyamwwijuru kurusha abobandika bibye,basambanye,nibibiteye isono kandi mwibukeko na Yesu yagiye mubutayo gushaka imbaraga zi neshya satani ahumbwo ikibazo nabadasenga bakarwanisha imbaraga z’umubiri kdi batarwana nibifite umubiri .benedata mukwiriye gusenga mutisengesha kuko biratangaje aho umuntu ajyagusenga abandi bikababera ishyano.

Martin Kuya 24-07-2019

Umuntu asenga kubera impanvu runaka wasanga iwe haribibazo nyagasani amworohereze

-xxxx- Kuya 24-07-2019

Mama uwiteka akunvire arebe kwicisha bugufi wagize maze asubize ibyifuzo mw,izina rya Yesu kristo

Karake Kuya 23-07-2019

Niba Leta yarabujije abantu gusengera ahantu hatemewe, noneho umushumba w’itorero rikomeye nkaririya akoherezayo umugore we biratangaje kandi biranababaje.
Ni murebe uwo mwobo ivumbi ryuzuyemo koko, ubwo mu rusengero bahaburiye iki? Nta mana ihari?
Ahubwo ADEPR ikemure ikibazo cyinyumvire yabayoboke bayo.

Pastor Mutesi Kuya 23-07-2019

Yooooo!!!!

Pastor Mutesi Kuya 23-07-2019

Yooooo!!!!

Lize Kuya 23-07-2019

Yoooo isengere urebe ko Imana yakorohereza umutware wawe dore ubupagani buramwishe kera yajyaga akangisha wam’uminisitri wamushize kubuyobozi bwokuba umuvugizi w’ungirije (atabifitiye ubushobozi leta isaba kuko atize teologie) yirirwa afungisha abachristo yakarebereye nkumushumba ngo nuko bavuga ubukundamugayo bwe abandi bakemanga ubushobozi bwe none ubu nawe umenya abibona neza ko arimuminsi ye yanyuma uwishe itorero nuwubitse urusyo karangwa yohani kuri adepr

serge Kuya 23-07-2019

Ni Umugisha kuri twe abanyetorero kugira abayobozi buzuye umwuka wera nkaba.gushaka Imana mu buryo bwose nibyo dushaka Ku bayobozi bacu. ADEPR yacu nibi yaburaga.

Timothy Kuya 23-07-2019

Kuba babasanze basenga sikibazo ahubwo iyaba twese twahaguruka tugasengera itorero ryacu buriwese uko ashoboye nibwo Imana yakingura irembo ryi imigisha
amasezerano agasohora kuko tubeshejweho n’amasengesho kandi Imana uwo yavuganye nawe izasohoza icyo yamuvuzeho nimuze duce bugufi
dusenge naho kwibaza icyo uriya mubyeyi yari agiye gusengera buri wese agira ibimuhiga murwego rwe

Ezechiel Kuya 23-07-2019

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh AHUBWO MWENADA ADEPR YAJYA YAKIRA UBWO IRIMO IYOBORWA NABANYAMASENGESHO NTUREBA AHUBWO KAREKOSE IYO TUGIRA ABANYAMASENGESHO NKAWE MUBYEYI MWIZA IZINDURU TWIRIRWAMO ZASHIRA. AHUBWO BIKUNDA WAFATA ABADAMU BOSE BABASHUMBA NA EV UKABAJYANA MUMASENGESHO WENDA ABAGABOBABO BAKIZWA MUBYUKURI KUVA ADEPR YABHO 1945 NTAMUDAMU WOMUYOBOZI WASENZE GUTYO.EREGABYOSE BIVA MUGUSENGA RATA WOWE UZI IBANGA.NUKO GUSA ABAPAGANI BO BIBABIHIRA ARIKO BAKABONYEMO ISOMO.MWIBAZAKO NKA REV KARANGWA JOHN KUBA UMUVUGIZI BYATURUTSEHE NTAMAKURUMUFITE BIMUGUUSENGA MAMA RATA UZABITOZE ABAGUKOMOKAHO BOSE DOREKO N’UMWANAWAWE MBOYABIKUNZE ABABANDIBO BABARI MUTUBYINIRO NAHANDI.

Jules Kuya 23-07-2019

Imana yo mwijuru ibumvire isubize ibyifuzo byanyu naho ibyokuvuga ngo mwasengeye ahatemewe bapfa kuba nabo ubwabo bahamyako mwasengaga

Jules Kuya 23-07-2019

Imana yo mwijuru ibumvire isubize ibyifuzo byanyu naho ibyokuvuga ngo mwasengeye ahatemewe bapfa kuba nabo ubwabo bahamyako mwasengaga