Umugore ushinjwa gutuka Perezida Nkurunziza aratabarizwa

Abaturage bo ku musozi wa Ciri muri Komini ya Kiremba ,Intara ya Ngozi ho mu gihugu cy’u Burundi , baratabariza umugore witwa Béatrice Minani umaze iminsi irenga 10 afunzwe ashinjwa gutuka Perezida Nkurunziza gusa bo bakemeza ko azira umutwe wa Politiki abarizwamo.

Aba baturage bavuga ko Minani ufungiye muri Kasho ya Komini Kiremba yashyizweho icyaha atakoze ahubwo azira kuba ari umuryango w’umutwe wa Politiki uzwi nk ‘Amizero y’Abarundi bityo ngo akaba ari ibyahimbwe n’Imbonerakure.

Nk’uko bitangazwa na RPA ngo ibi byose byatangiye ku Cyumweru tariki 10 Kamena 2018 ubwo uyu mugore yajyaga mu kabari gufata kamwe.Ngo yaje gusaba mushikake(Brochette) ngo Imbonerakure yitwa Fidèle NDUWAYO yari muri ako kabari irayimushikuza irayirya aho yasabye iyi Mbonerakure ko igomba kwishyura mushikake yariye mbere y’uko itaha ariko irabyanga.

Ngo ubwo uyu Minani yatahaga yaje gusanga iyi Mbonerakure yamutangiriye mu nzira maze itangira ku mukubita nk’uko umutangabuhamya wabibonye yabitangarije RPA.

Amakuru akomeza avuga ko Nduwayo yakomeje kubangamira uyu mugore mu gihe cy’iminsi ibiri ari naho yaje gufata umwanzuro wo kugeza ikirego cye kuri Polisi ariko ntibyagira icyo bitanga kuko ngo Nduwayo yatumijweho ngo yiregure akazana n’izindi Mbonerakure zikemeza ko Minani yatutse Perezida Nkurunziza .

Ngo umugenzacyaha yabonye ko Minani arengana ashaka kumurekura ariko ashyirwaho igitutu n’abayobozi ba CNDD-FDD muri Komini ya Kiremba birangira yemeje ko afungwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Mahoro Kuya 27-06-2018

Umubavu mugira amakuru oiseuse;mbese ni uwiyita Gitera Alpha uba wayabahaye?