Close MORE NEWS Umugore ukekwaho ubutasi yatawe muri yombi na RIB UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 28-11-2019 saa 07:01' whatsapp Facebook Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2019 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore witwa Umuhoza Jacqueline akekwaho uruhare mu byaba birimo ubugambanyi cyangwa ubutasi. Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hari hiriwe inkuru zivuga ko yaburiwe irengero. Uwitwa Ivan R. Mugisha abinyujije kuri Twitter yamenyesheje RIB ati “Inshuti yanjye yitwa Jackie Umuhoza yaburiwe irengero, ubufasha mu kumenya aho aherereye bwaba ari ingenzi. Niba yaratawe muri yombi, nakwifuje kumenya aho afungiye kugira ngo mbe namusura.” Uwitwa Ivan R. Mugisha kuri Twitter Nyuma yo kubona ubu butumwa, RIB yasabye Mugisha kugera kuri uru rwego agatanga amakuru yafasha mu kumenya aho Umuhoza aherereye. Mu masaha ya saa sita z’ijoro Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Umuhoza Jacqueline yatawe muri yombi ku gicamunsi akurikiranyweho ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi. RIB ntiyatangaje igihe n’uburyo Umuhoza Jacqueline yakoze ibibyaha kuko ikiri gukora iperereza. Amategeko y’u Rwanda asobanura ko umuntu uhamwa n’ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi ari umena ibanga rya Leta abishaka, ku buryo ubwo ari bwo bwose kandi agendereye kugirira nabi Repubulika y’u Rwanda ; ushakisha ibanga rya Leta akaribona, abigiriye kurimena; wangiza ikintu cyose kibitsweho ibanga rya Leta cyangwa ureka undi akacyangiza, agamije gushyira imbere inyungu z’ikindi gihugu; ufite uburenganzira bwo kumenya ibanga rya Leta akarikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko; Ni umuntu kandi umenera utabigenewe ku bwende bwe, ibanga rya Leta yaheshejwe cyangwa yamenyeshejwe ku bw’umurimo ashinzwe cyangwa inshingano yahawe; ugirana, unoza cyangwa ukomeza umubano na Leta y’amahanga, umutwe wa politiki, umuryango, inzego za Leta byo mu mahanga cyangwa akawugirana n’ubakorera ashaka kumena amabanga ya Leta; ukora ibikorwa by’ubugambanyi agambiriye kugirira nabi ubwirengere bwa Leta y’u Rwanda, umubano wayo n’amahanga cyangwa ubukungu shingiro bw’igihugu. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa, mu gihe cy’intambara, igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Mu gihe cy’amahoro, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 kugeza ku myaka 15. Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe ku bw’ububuraburyo, ubushishozi buke cyangwa uburangare, igihano kiba mu gihe cy’intambara, igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7. Mu gihe cy’amahoro, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu. Muri iri tegeko, amabanga ya Leta ni igikorwa cyangwa ibintu byose, ubumenyi, inyandiko izo ari zo zose aho zaba ziri hose cyangwa ibisobanuro bibujijwe n’amategeko kubera akamaro ko kurengera inyungu z’igihugu. Barafinda yavuze ibyamubayeho byose ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Umugore ukekwaho ubutasi yatawe muri yombi na RIB UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 28-11-2019 saa 07:01' whatsapp Facebook Kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2019 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umugore witwa Umuhoza Jacqueline akekwaho uruhare mu byaba birimo ubugambanyi cyangwa ubutasi. Aya makuru yamenyekanye nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hari hiriwe inkuru zivuga ko yaburiwe irengero. Uwitwa Ivan R. Mugisha abinyujije kuri Twitter yamenyesheje RIB ati “Inshuti yanjye yitwa Jackie Umuhoza yaburiwe irengero, ubufasha mu kumenya aho aherereye bwaba ari ingenzi. Niba yaratawe muri yombi, nakwifuje kumenya aho afungiye kugira ngo mbe namusura.” Uwitwa Ivan R. Mugisha kuri Twitter Nyuma yo kubona ubu butumwa, RIB yasabye Mugisha kugera kuri uru rwego agatanga amakuru yafasha mu kumenya aho Umuhoza aherereye. Mu masaha ya saa sita z’ijoro Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko Umuhoza Jacqueline yatawe muri yombi ku gicamunsi akurikiranyweho ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi. RIB ntiyatangaje igihe n’uburyo Umuhoza Jacqueline yakoze ibibyaha kuko ikiri gukora iperereza. Amategeko y’u Rwanda asobanura ko umuntu uhamwa n’ibyaha bifatwa nk’ubugambanyi cyangwa ubutasi ari umena ibanga rya Leta abishaka, ku buryo ubwo ari bwo bwose kandi agendereye kugirira nabi Repubulika y’u Rwanda ; ushakisha ibanga rya Leta akaribona, abigiriye kurimena; wangiza ikintu cyose kibitsweho ibanga rya Leta cyangwa ureka undi akacyangiza, agamije gushyira imbere inyungu z’ikindi gihugu; ufite uburenganzira bwo kumenya ibanga rya Leta akarikoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko; Ni umuntu kandi umenera utabigenewe ku bwende bwe, ibanga rya Leta yaheshejwe cyangwa yamenyeshejwe ku bw’umurimo ashinzwe cyangwa inshingano yahawe; ugirana, unoza cyangwa ukomeza umubano na Leta y’amahanga, umutwe wa politiki, umuryango, inzego za Leta byo mu mahanga cyangwa akawugirana n’ubakorera ashaka kumena amabanga ya Leta; ukora ibikorwa by’ubugambanyi agambiriye kugirira nabi ubwirengere bwa Leta y’u Rwanda, umubano wayo n’amahanga cyangwa ubukungu shingiro bw’igihugu. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa, mu gihe cy’intambara, igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Mu gihe cy’amahoro, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 kugeza ku myaka 15. Iyo ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo bikozwe ku bw’ububuraburyo, ubushishozi buke cyangwa uburangare, igihano kiba mu gihe cy’intambara, igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7. Mu gihe cy’amahoro, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu. Muri iri tegeko, amabanga ya Leta ni igikorwa cyangwa ibintu byose, ubumenyi, inyandiko izo ari zo zose aho zaba ziri hose cyangwa ibisobanuro bibujijwe n’amategeko kubera akamaro ko kurengera inyungu z’igihugu. Barafinda yavuze ibyamubayeho byose ubwo yashakaga kwiyamamariza kuba Perezida: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu