Umuganga wihariye wa Papa Francis yishwe na COVID-19

Fabrizio Soccorsi, umuganga wihariye wa Papa Francis yitabye Imana afite imyaka 78 azize ingaruka yatewe na Covid-19. Uyu muganga yari yaratoranyijwe na Papa ngo amubere umuganga mu mwaka wa 2015.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muganga yatangajwe ku wa Gatandatu n’ikinyamakuru cy’i Vatikani cyitwa L’Osservatore Romano.

Soccorci bivugwa ko yagiye mu bitaro tariki 26 Ukuboza i Roma kugira ngo akorerwe ubuvuzi bw’indwara yari asanganywe za kanseri. Kugeza ubu nta makuru aramenyekana y’igihe aheruka kubonana na Papa Francis.

Uru rupfu ruje rukurikira ijambo Papa Fancis yavugiye mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo yo mu Butaliyani yitwa Canale 5, aho yavuze ko i Vatikani bazatangira gukingirwa Covid-19 mu cyumweru gitaha kandi na we ari mu bazahabwa urwo rukingo.

Soccorci, uretse kuba umuganga wihariye wa Papa yari umuhanga mu by’ubugenge, ndetse yize iby’ubuganga no kubaga muri Kaminuza ya La Sapienza i Roma.

Ubusanzwe yari umuganga akaba n’umwarimu, cyane cyane mu bijyanye n’indwara zo mu nda zibasira umwijima n’urwagashya, indwara zibasira urwungano ngogora, ndetse n’ibijyanye n’ubudahangarwa bw’umubiri.


Fabrizio Soccorsi, umuganga wihariye wa Papa Francis yazize COVID-19

YAVUYE MURI CONGO, IMANA YAMUHAYE UBUTUMWA UTAGOMBA GUCIKWA KANDI IMUTEGEKA KUBUNYUZA K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iganze Kuya 11-01-2021

SINUMVISE ABO BANA YABABYAYE RYARI?