Umuganga wavuzweho gutanga serivisi mbi i Masaka yahagaritswe

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yasabye ko umuganga watanze serivisi mbi ku murwayi mu Bitaro bya Masaka ahagarikwa ndetse abamuhishiriye barahanwa.

Minisitiri Gashumba yasuye ibi bitaro ku wa 28 Nzeri 2018 nyuma y’inkuru yavuzwe ko byatangiwemo serivisi mbi bikaviramo umurwayi urupfu.

Yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaganga, Dr Rudakemwa Emmanuel n’Umuganga w’Inzobere mu kuvura Abana, Dr Tuyisenge Lysine.

Ku wa Kane ni bwo umwe mu bakoresha Twitter yatanze ubuhamya avuga ko afitiye gihamya bw’uko umurwayi we yarangaranywe, undi akitaba Imana.

Uwitwa Denise yagize ati “Ku wa Kane bambwiye ko mwishywa wanjye w’imyaka itanu arwaye cyane, yajyanywe mu Bitaro bya Masaka mu ijoro ryo ku wa Gatatu. Nahise njyayo nsanga amerewe nabi.’’

Akihagera yasanze bamusuzumye babura indwara ariko bamuha imiti igabanya ububabare.

Ati “Se yasabaga ko yoherezwa mu bindi bitaro (transfert) ariko ntibyakunda. Nyina yambwiye ko umuganga (Dr Tumugire Twahirwa Antoine) wamusuzumaga uwo munsi atahageze ko babonye umuforomo gusa. ’’

Uyu murwayi ngo yitabye Imana, abantu batangira kurira cyane.

Ati “Nahise numva umubyeyi wari urwaje umwana we ari kurira cyane asaba ubufasha kuko umutima we wateraga buhoro. Abaforomo bahamagaye muganga yanga kuza, bahita bajya kwihisha. Nkibibona nahise nsaba ‘transfert’ ariko uwagiye kuyinshakira asanga umuganga aryamye mu biro bye, amubyukije amwuka inabi. ’’

Yakomeje avuga ko baje guhabwa transfert ahagana saa tanu z’ijoro bajya ku Bitaro bya Kanombe, umwana ashyirwa mu mashini imwongerera umwuka kuko yari amaze kumera nabi.

Minisitiri Dr Gashumba yakoranye inama n’abari muri serivisi abo barwayi barimo, abwirwa ko inkuru yatangajwe yashyizwemo amakabyankuru ngo kuko nta mwana waguye mu bitaro kuri uwo munsi usibye uwoherejwe i Kanombe ariko ngo washoboraga kwitabwaho neza.

Mu nama yamuhuje n’abakozi barenga 30 yagaye abakingiye ikibaba Dr Twahirwa Antoine utaritaye ku murwayi uko bikwiye.

Dr Gashumba yamusabiye guhagarikwa mu kazi, anabwira ukuriye Urugaga rw’Abaganga gukurikirana ikosa ryakozwe no kumuha imyanzuro. Ahamwe n’aya makosa ashobora kwamburwa uburenganzira bwo kuvura.

Abandi baganga babiri n’abaforomo umunani bamuhishiriye bambuwe agahimbazamusyi ndetse umuyobozi w’ibitaro arihanangirizwa.

Minisitiri Gashumba yihanganishije umuryango w’umwana wahawe serivisi mbi, anibutsa abaganga ko bakwiye kuzirikana indahiro yabo yo kwitangira ababagana.

Minisante ntiyihanganira abaganga batatira indahiro ndetse ibasaba kudahishira ababasiga icyasha cyo gutanga serivisi mbi hato badashyira ubuzima bw’abarwayi mu kaga.

Iki kibazo kije gikurikira icyo ku wa 27 Nzeri 2018, cyazamuriwe mu nama yateguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Press) yigaga ku ‘‘Kunoza ireme rya serivisi z’ubuzima mu bigo nderabuzima’’.

Havuzwe uwasigajwe inyuma n’amateka mu Karere ka Nyanza wagiye kubyara ahabwa akato n’umuganga wanze kumuha serivisi, amwohereza kuri mugenzi we.

Umuyobozi w’Umuryango w’Ababumbyi (COPORWA), Musabyimana Yvonne, yavuze ko hari aho abasigajwe inyuma n’amateka banenwa iyo bageze kwa muganga.

Dr Gashumba yagize ati “Amakosa no kwibeshya biba hose ariko iyo ukora ku buzima bw’abantu uyirinda uko ushoboye. Kurangarana umurwayi nkana no kutamwitaho si ikosa ahubwo ni icyaha gihanwa n’amategeko. Leta ntizihanganira abatobera abaganga bitanga kuko baberetse ko intambwe yaterwa ari ndende maze tukiyubakira u Rwanda twifuza. ’’

umubavu.com,





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo